Richard Nick yahaye umunyarwenya Kadudu ibihumbi 500 Frw
Umunyarwenya Kadudu wari umaze iminsi azunguza umutwe ku hantu yakura ibihumbi 200 Frw ngo yishorere mu bucuruzi bw'ibiraha, inzozi zabaye impamo ubwo yahabwaga na Richard Nick Ngendahayo akamuha ibihumbi 500 Frw.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2025 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo cy'urwenya 'Gen-Z Comedy Show ' cyabereyemo byinshi ariko icyasigaye mu mitwe ya benshi ni impano y'amafaranga ibihumbi 500 Frw yahawe umunyarwenya Kadudu.
Richard Ngendahayo uri mu kwamamaza igitaramo afite ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri Bk Arena, akomeje kwamamaza mu buryo butandukanye.
Gen-Z Comedy Show yahindutse urubuga abahanzi baza kuvugiramo ibitaramo byabo bakamenyesha abitabiriye.
Niko byagenze muri icyo gitaramo dore ko Richard Nick Ngendahayo yari umutumirwa mu gace bise'Meet Me Tonight ' aho yaganirije abitabiriye ariko anabera umugisha umunyarwenya Kadudu.
Yamuhaye amafaranga ibihumbi 500 Frw undi biramurenga dore ko bwari ubwa mbere ayafashe mu ntoki. Kadudu ati"Richard ni ubwa mbere nari mubonye amaso ku yandi. Abenshi ntitumuzi amaso ku maso. Kubona umunyabigwi akakwakira"
Uyu munyarwenya yasobanuye ko igishoro yahawe azatekereza icyo yakora kibyara inyungu.
Kadudu yari amaze iminsi azunguza umutwe mu gihe yabona ibihumbi 200 Frw ko yakora ubucuruzi buciriritse bw'ibiraha.


Kinyarwanda
English
Swahili









