
Jean Lambert Gatare yitabye Imana
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu aguye mu Buhinde.
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ari mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu cyahoze ari ORINFOR ubu yabaye yogeza umupira, asoma n'amakuru, agakundirwa n'uko yamamazaga.
Gatare yari umufana ukomeye w'ikipe ya Rayon Sports ndetse yabaye no muri komite y'iyi kipe.
Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star. Mu 2020 nibwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Jean Lambert Gatare yitabye Imana