Instagram yateye ikirenge mu cya TikTok
Urubuga rwa Instagram rwashyizeho amabwiriza mashya avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kujya 'Live' agomba kuba afite konti ibonwa n'abantu bose (public account) ndetse akaba afite abamukurikira nibura 1,000.
Mbere umuntu kugira ngo abashe kujya 'Live' kuri Instagram ntihitabwaga ku mubare w’abamukurikira cyangwa niba konti ye irebwa n'abantu bose cyangwa iyigenga (private), nk’uko byatangajwe na TechCrunch.
Iyi gahunda nshya ya Instagram isa n’iyashyizweho na TikTok, aho na ho bisaba nibura abagukurikira 1,000 kugira ngo ushobore kujya kuri 'Live' ya TikTok. Abatujuje ibisabwa bazajya babona ubutumwa bubamenyesha ko batemerewe kongera gukoresha uburyo bwa Live.
Ubu butumwa buba bugira buti "Konti yawe ntiyemerewe gukoresha uburyo bwa Live. Twahinduye ibisabwa kugira ngo ukoreshe ubu buryo. Gusa konti za rubanda zifite abagukurikira barenga 1,000 (followers) ni zo zishobora gukora amashusho ya Live."
Nubwo Instagram itatangaje impamvu y’iki cyemezo, hari abakeka ko igamije gutuma kujya Live biba byiza kurushaho ku bakoresha uru rubuga.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi ntibishimiye izi mpinduka. Bamwe bagaragaje impungenge ko bizagira ingaruka ku bahangamakuru (Content Creators) bato ndetse n'abajyaga 'Live' kugira ngo baganire n’inshuti zabo.
Hari uwavuze ati "Bashaka ko abantu bakoresha Instagram mu gukora ibihangano no kwamamaza gusa. Ntibashaka ko hagira uwongera gusangira abantu ubuzima bwe n’umuryango we kuko nta nyungu bibazanira."
Undi nawe ati "Ibi bizatuma abantu batangira kugura ababakurikira (followers) batari abanyabo amagana y'Amadolari."


Kinyarwanda
English
Swahili









