issa
The Ben, Pamela na Gad: Ibyo wamenya kuri Bali ifatwa nk'ikirwa cy'ibigirwamana

Oct 9, 2025 - 12:10
 0

Bali ni kimwe mu birwa bisurwa na miliyoni zisaga 14 z'abamukerarugendo buri mwaka. Ubuzima bworoshye, amafunguro adahenze, gufatira Visa wagezeyo, ndetse n'ibirwa biryoshya amafoto ni bimwe mu bikurura abanyamahanga bakizigamira kuzaharira ubuzima.

Ufashe indege mu myanya y'abafite amafaranga 'Business Class' kuva i Kigali werekeza I Bali ni hagati $1.050-1.3000 ku rugendo rumara ibirometero 9444. Uru rugendo rumara amasaha ari hagati ya 17-21. 

Nta ndege igenda umujyo umwe iva I Kigali na Bali ahubwo unyura I Entebbe na Doha muri Qatar.

The Ben na Pamela bajyanye n'umuhanga Gad uzwiho gufata amashusho y'indirimbo ebyiri zizajya hanze mbere y'uko umwaka urangira.

Ni ikirwa gisurwa na miliyoni 14 ku mwaka bikaba akarusho ku bafite amafaranga bahasimburana bagiye kuharuhukira. Bali yatangiye kwimika ubukerarugendo mu 1980. 

Bali igizwe n'abasenga ibigirwamana bo mu idini ry'Abahindu (Hinduism). Icyakora imyemerere y'abatuye muri BALI ni abayisiramu ku kigero cya 83%, bisobanuye ko bigoye kuhabona indyoheshabirayi ku mafunguro.

Amafunguro yo muri Bali yiganjemo imboga cyane. Aha The Ben ari gufata amafunguro y'imboga. (Screen shot ya IG story)

Bali nk'ikirwa cy'ibigirwamana, hari umunsi ngarukamwaka wahiriwe guterekera ibigirwamana ku buryo buri joro hari amafunguro ahabwa izo mana zabo.

Kubera ko ari ikirwa kimakaje ubukerarugendo hari amafunguro arimo inyama z'ingurube bakazivanga n'umuceri ariko mu bice by'abayisilamu iyo ndyo ntihagera.

Bali ifite ibihe byiza biyiranga ariko bikaba akarusho mu Ukuboza kugeza muri Werurwe kuko nta mvura nyinshi igwa, byorohera abasura Bali gutembera batanyagirwa. Ku ijoro nibura hoteli y'inyenyeri eshanu iri I Bali yishyuza kuva kuri $100,$300 kugeza ku $1000 ku ijoro harimo ifunguro rya mu gitondo waba utarishaka ugatumiza ibyawe.

Iyo uri I Bali umunsi bafata nk'uwo kwizihiza umwaka mushya 'Nyepi' wizihizwa ku itegeko aho buri wese aba asabwa kumara amasaha 24 kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'undi munsi.

Aho buri wese ari aba asabwa gusenga akiyambaza ikigirwamana ariko abanyamahanga baba bagiye gutembera bakora ibyo bashaka bari mu nzu bacumbikamo kuko nta gikorwa na kimwe kiba cyemewe gukorerwa ku kirwa.

Abashaka kwidagadura babikorera aho bacumbitse. Uyu munsi ni ingenzi mu buzima bwa Bali kuko ufatwa nk'umunsi wo gutuza.

Bali ifite hoteli z'inyenyeri eshanu ariko zidahenze kuko nibura iyiywa Ayana ikoreshwa na benshi mu banyamahanga basura Bali ifunguro rya nijoro rigeze ku $26 asaga (Rp 441,650) mu mafaranga akoreshwa muri Indonesia. Ibiryo byaho byiganza cyane ku mboga, n'imbuto ariko ibiryo by'imbere mu gihugu bihendutse kurusha iby'abanyamahanga.

 Ku baturage bo mu bihugu byishyura Visa mbere yo kujya muri Indonesia basabwa kuzuza ibisabwa ariko ku munyarwanda kuva mu 2022 yemerewe kwishyura ageze mu biro bishinzwe abinjira n'abasohoka aho usabwa kwishyura amafaranga akoreshwayo asaga Rp 500,000 ($30).

Umuceri nicyo gihingwa kiganje i Bali ari nayo mpamvu ku mafunguro bigoye kuwuburaho.

Ku bijyanye n'ingendo nibura umushoferi ufite ivani (Minibus) itwara abantu 5 yishyurwa $33 ku munsi. Ushoboye gukodesha moto wishyura $3 ku munsi kuko imihanda yaho irafunganye ku buryo haba akavuyo k'ibinyabiziga cyane.

Ubu buryo bwa moto nibwo abashaka gutembera neza bakoresha.Ku muntu ushaka kuhatinda nibura kugirango imyenda yawe imeswe wishyura igice cy'idolari ku kiro cy'imyenda.

Oct 9, 2025 - 13:07