issa
Tshisekedi yasabye Perezida Kagame gukorana na we intambara ya M23 igahagarara

Oct 9, 2025 - 12:06
 0

Bruxelles – Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kugira ubutwari bwo gukorana na we mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, aho imirwano imaze imyaka myinshi itarangira.

Ikinyamakuru le Soir kimaze gutangaza ko mu ijambo yavuze ku wa Kane i Bruxelles mu nama bombi bitabiriye, Perezida Tshisekedi yagize ati “Mfata abari hano bose ndetse n’isi yose mbagira abatangabuhamya ku butumwa bw’amahoro mpaye mugenzi wanjye, mukomeza gukangurira guhagarika iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi turi abantu babiri bashoboye guhagarika iyi mirwano. Birasaba ubutwari no kwitandukanya n’amateka adashobora kutugeza ku mahoro arambye.”

Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje nubwo hari amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena, ariko imirwano igakomeza, by’umwihariko ihanganira uburenganzira n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Akarere k’Uburasirazuba bwa Congo, gahana imbibi n’u Rwanda kandi gakungahaye ku mutungo kamere, kamaze imyaka irenga 30 mu bibazo by’umutekano mucye. Ibi byarushijeho gukara kuva muri Mutarama ubwo umutwe wa M23, ushinjwa gushyigikirwa na Leta y’u Rwanda, wafataga imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu.

Perezida Tshisekedi yavuze ko amahoro atashoboka keretse Perezida Kagame aha amabwiriza ku mugaragaro umutwe wa M23 ngo uhagarike ibikorwa byawo bya gisirikare.

Yasoje agira ati: “Bwana Perezida Paul Kagame, Afurika ikeneye guhindura amateka, kandi turabishoboye.”

 U Rwanda rushinja Congo gucumbikira no gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe Congo nayo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Oct 9, 2025 - 13:23