issa
U Rwanda na Togo byemeranyije gukuraho Visa ku baturage bafite pasiporo

Jan 18, 2026 - 06:58
 0

U Rwanda na Repubulika ya Togo byashyize umukono ku masezerano agamije gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’amoko yose, mu rwego rwo koroshya ingendo no gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati yabyo.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, n’uwa Togo, Prof. Robert Dussey, mu muhango wabereye i Lomé, mu murwa mukuru wa Togo, ku wa 17 Mutarama 2026.

Amb. Nduhungirehe yari i Lomé aho yari yitabiriye inama ihuza abayobozi batandukanye b’Abanyafurika, igamije gushimangira ubufatanye mu gushakira amahoro arambye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, binyuze mu bushake n’ubuyobozi bwa Abanyafurika ubwabo.

U Rwanda na Togo byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ingufu no kurengera ibidukikije.

Muri Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, bari bagiranye ibiganiro byari byibanze ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no kubibyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko amasezerano asinywa agomba guhabwa agaciro binyuze mu bikorwa bifatika, ndetse abaturage bakabyungukiramo kurushaho.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo icyo gihe na we yiyemeje gukomeza guteza imbere umubano icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda, avuga ko ubushake bwo gukorana mu nzego zitandukanye bugamije kongera iterambere rirambye.

Jan 18, 2026 - 07:23