issa
Bill Ruzima akwiriye kuvuzwa cyangwa se gufungwa? (Video)

Nov 19, 2025 - 08:16
 0

Bill Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu karere ka Gasabo. Akurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Umuhanzi w’umuhanga mu muziki nyarwanda Bill Ruzima inkuru ye yo gutabwa muri yombi yashegeshe abamumenye bakamukundira ubuhanga bwe ku buryo hari abajya kure bakavuga ko sosiyete yamutereranye.

Mu nkuru yacu ya none turarebera hamwe bamwe mu batawe muri yombi mu bihe byatambutse nyamara bakoherezwa kwivuriza ibiyobyabwenge muri Huye Isange Rehabilitation Center aho kujyanwa mu nkiko ngo bahabwe ibifungo birimo no kumara imyaka runaka muri gereza.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Numero 01/MOH/2019 ryo ku wa 4 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ngo uhamijwe icyaha cyo gukora, guhinga,kubika no gutunda urumogi arukwirakwiza muri sosiyete ahanishwa igifungo cya burundu.

Hari abafashwe mu buryo nk’ubwa Bill Ruzima boherezwa kwivuza ibiyobyabwenge muri Huye Isange Rehabilitation Center.

Twavuga nka Ariel Wayz, Babo, Afrique, Xinder, Emelyne uzwi nka ‘Ishanga’ n’abandi. Ariko kandi hari n’abafatiwe mu byaha nk’ibi byo kunywa urumogi bahabwa umwaka usubitse barimo umunyezamu Kwizera Olivier na Dr Nganji wazanye Green Ferry Music yakuriyemo abarimo Bushali, B-Threy, Slim Drip n’abandi bo muri Kinya Trap.

Urebye Bill Ruzima wo mu myaka ibiri ishize ukanareba uwo muri ibi bihe uhita ubona ko ari guca mu bihe bitamworoheye ku buryo akwiriye kuvuzwa aho kwamaganwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ku kwezi wishyura 456.000 Frw! Igiciro cyo kwivuriza ibiyobyabwenge muri Huye Isange Rehabilitation Center

 REBA IKIGANIRO CY’UBUSESENGUZI

INDIRIMBO ZA BILL RUZIMA