Rayon Sports yagaruye abakinnyi babiri itandukana na Mohamed Chelly
Ikipe ya Rayon Sports itazirwa akazina ka "Gikundiro" yatandukanye na Mohamed Chelly ariko igarura Fall Ngagne na Ndikumana Asmane bari bafite imvune.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Mohamed Chelly ku bwumvikane bw'impande zombi.
Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko Mohamed Chelly bamushimira uko yakoranye na Rayon Sports ndetse n'ubunyamwuga yagaragaje mu gihe gito amaze akinira iyi kipe.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, Mohamed Chelly yazanwe na Afhamia Lotfi nawe wamaze kwandikirwa ibaruwa na Rayon Sports yo gutandukana nawe. Afhamia Lotfi aheruka gutandukana na Rayon Sports hamwe n'umutoza wungirije yazanye witwa Azouzi Lotfi.
Nubwo Rayon Sports yatandukanye na Mohamed Chelly, yagaruye ba rutahizamu bayo Fall Ngagne ndetse na Ndikumana Asmane. Mu myitozo yakomeje kuri uyu wa Kabiri bagaragaye bishimye bose ndetse batangaza ko bagarutse mu kibuga 100%.
Fall Ngagne yari amaze amezi 10 mu mvune nyuma yo kugira imvune yo mu ivi, naho Asmane we yatangiye shampiyona neza ariko avunika ukuboko ubwo yakinaga umukino ubanza na Singida Black Stars mu mukino wa CAF Confederations Cup
Ibi byose bibaye mu gihe Twagirayezu Thadee ndetse na Paul Muvunyi bongeye kwiyunga nyuma y'igihe batarimo kumvikana mu buryo busesuye. Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ifitanye na AS Kigali ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.
Mohamed Chelly yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane
Fall Ngagne yiteguye gukinira Rayon Sports nyuma y'imvune amaranye igihe
Ndikumana Asmane yagarutse mu kibuga nyuma y'imvune
Fall Ngagne na Ndikumana Asmane bishimiye kugaruka mu kibuga


Kinyarwanda
English
Swahili









