Minisitiri w'intebe w'u Rwanda yakiriye uwa Cambodge baganira ku mubano w’ibihugu byombi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye PRAK Sokhonn, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Cambodge, mu ruzinduko rwubakiye ku gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu biganiro byahuje impande zombi, hemejwe ko u Rwanda na Cambodge bifite amateka y’imikoranire myiza, kandi ko hari ubushake bwo kuyongera cyane cyane mu nzego z’ubukungu, uburezi, ubuzima n’ihahirana mpuzamahanga. Minisitiri PRAK Sokhonn yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere, avuga ko hari byinshi ibihugu byombi byakungukira mu kubwirana ubunararibonye no kwagura amahirwe y’ishoramari.
Ikindi cyafatiye runini mu biganiro ni Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha Igifaransa (CMF46), itangira kuri uyu wa gatatu i Kigali. Aba bayobozi bombi bagaragaje ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku Rwanda mu kwerekana ubushobozi bwarwo mu kwakira inama mpuzamahanga, by’umwihariko mu gihe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bikomeje gushaka kongera ubufatanye mu bukungu no kwimakaza amahoro n’umutekano.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimye uruhare rwa Cambodge mu bikorwa bya OIF, avuga ko iyi nama izaba urubuga rwo kurebera hamwe uko ubuvugizi bw’ibihugu bikoresha Igifaransa bwarushaho gutanga umusaruro.
Uruzinduko rwa PRAK Sokhonn rufatwa nk’urusigasira umubano usanzwe hagati ya Kigali na Phnom Penh, rukaba rwitezweho gukomeza gushimangira imikoranire n’ubutwererane mu gihe ibihugu byombi bihanganye n’imbogamizi nshya z’isi ihinduka buri munsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









