issa
Police igiye gufungura ikigo gishya gipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga

Nov 8, 2025 - 09:01
 0

Polisi y’u Rwanda igiye gufungura Ikigo Gishya cyo Kugenzura Ibinyabiziga i Ndera hagamijwe kongera umutekano wo mu muhanda no kurwanya ihumana ry’umwuka.

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, izatangira gukoresha ikigo gishya cyigezweho cyo kugenzura ibinyabiziga, giherereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo. Iki kigo kigamije gukomeza ingamba zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda no kurengera ibidukikije binyuze mu igenzura ry’imyuka ihumanya iva mu binyabiziga.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, iki kigo kizajya cyakira cyane cyane amakamyo apima toni 3.5 kuzamura ndetse n’ibindi binyabiziga bisabwa gusuzumwa imyuka bisohora.

Iki kigo gishya cya Ndera kiri mu mugambi mugari wo kwegerereza abaturage serivisi zo kugenzura ibinyabiziga no gutuma byose byuzuza ibisabwa by’umutekano n’ibidukikije mbere y’uko bijya mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu kugabanya impanuka zituruka ku bibazo bya tekiniki no kugabanya imyuka yangiza ikirere, cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu dore ko iki kigo gishyiriweho abanyarwanda bose atari abanya-kigali gusa.

Iyi gahunda ijyanye n’intego z’igihugu zo guteza imbere ubwikorezi burambye no kurinda abaturage indwara zifata ubuhumekero ziterwa n’imyuka yanduye iva mu binyabiziga.

Iki kigo gishya kije kunganira ibindi bimaze gufungurwa hirya no hino mu gihugu harimo ikigo cya Huye, ikigo cya Musanze, ikigo cya Rubavu, ikigo cya Rusizi ndetse n'ikigo cya Ngoma. 

Iki kigo cya Ndera kikaba kiganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba nshya zirimo kamera zifata umuvuduko, ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, ndetse no gushyira mu bikorwa amategeko agenga isuzumwa ry’ibinyabiziga.

Ifungurwa ry’iki kigo ni ikimenyetso cy’ubushake bwa Leta mu guteza imbere ubwikorezi bufite umutekano, bunoze, kandi budahumanya ibidukikije nkuko goverinoma y’u Rwanda mu ntego zayo harimo no kubungabunga ibidukikije.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Police igiye gufungura ikigo gishya gipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga

Nov 8, 2025 - 09:01
Nov 8, 2025 - 09:02