issa
Huye: Abafite ubumuga bwo kutabona barenga 300 bahawe inkoni yera

Nov 8, 2025 - 08:57
 0

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera ku rwego rw’Igihugu, aho abafite ubumuga bwo kutabona barenga 300 bahawe inkoni nk’igikoresho gikomeye kizajya kibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu muhango wahurije hamwe abafite ubumuga bwo kutabona bari baturutse hirya no hino mu gihugu, abayobozi bo mu nzego za leta batandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bose bari baje mu gikorwa cyo gushyigikira no gutanga inkunga y’inkoni yera yahabwaga abafite ubumuga bwo kutabona mu gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "kureba ibirenze ubushobozi bw'amaso".

Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe iyo nkoni bavuze ko ari igikorwa cyo kwishimira cyane kubera ko inkoni yera ari ubuzima bwabo bwa buri munsi kuko ibaha ubushobozi bwo kugenda no gukora imirimo itandukanye bitabasabye ubundi bufasha ubwari bwo bwose.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bahawe ijambo bavuze ko ari ubufasha bukomeye bahawe buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, Hakizimana Gaspard, umwe mu bayihawe, yagize ati “Inkoni yera twahawe ni ubufasha bukomeye cyane twahawe buzadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi kubera ko iduha ubushobozi bwo gukora buri kimwe nta bundi bufasha dukeneye".

Ibyo abihuza na Musabimana Venancia nawe wayihawe akavuga ko inkoni yera ibafasha kugira ubushobozi nk’abandi bantu, ati “Iyo tuyifite tuba twagutse mu bwenge no mu bitekerezo mbese dushoboye nk’abandi bantu".

Nubwo hari ibyishimo byo kubona izi nkoni, abafite ubumuga bwo kutabona benshi bagaragaje ko bikigoye cyane kuzibona ku bafite ubushobozi buke kubera ko zihenze cyane aho imwe ishobora kugura $45 cyangwa $50 hafi arenga 50,000Frw bityo bikabangamira benshi badafite ubwo bushobozi bwo kuyigura.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abatabona mu Rwanda RUB, Dr. Beth Mukarwego, yavuze ko hakenewe politiki iboneye n’ingamba zorohereza buri wese ukeneye iyo nkoni yera kuyibona bitamugoye ndetse uwo muryango uzakora ibishoboka byose kugira ngo iyo ntego igerweho.

Ati “Inkoni yera itanga icyizere n’ubwisanzure ku bayikoresha ariko nanone hakenewe uburyo bworohereza buri wese uyikenera kuba yayibona, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo ihenduke kandi iboneke kuri buri wese uyikeneye.”

Dr. Beth Mukarwego yasabye kandi abakozi n’abakoresha bo mu nzego zitandukanye guha abafite ubumuga amahirwe angana nk’abandi, kubera ko nabo bashoboye avuga ko byagiye bigaragara ko benshi mu bafite ubumuga bagiye bimwa amahirwe kandi nabo bashoboye.

Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko hagiye kubaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kandi ko bugamije kuzageza izi nkoni mu turere twose tugize igihugu, hagamijwe guteza imbere serivisi zorohereza abafite ubumuga bwo kutabona mu mavuriro, amashuri n’ahandi.

Yagize ati "Turakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri muntu ufite ubumuga bwo kutabona wese aho ari hose mu gihugu abashe kubona inkoni yera nubwo zihenze. Ikindi n’uko tuzakomeza guteza imbere serivisi zorohereza abafite ubumuga bwo kutabona mu mavuriro, mu mashuri, mu nzego za leta ndetse n’ahandi ahari hose hashoboka".

Uyu muhango wasojwe n’ifatwa rya mafoto ni mu gihe kandi akanyamuneza kari kose ku barenga 300 bahawe inkoni yera yakurikijwe n’ubutumwa bw'uko abazihawe bakomeza kwigenga no kugira uruhare mu mibereho yabo ya buri munsi.

Nov 8, 2025 - 09:13