issa
Tanzania: Urubyiruko rukomeje kwigaragambya rushinja Polisi urupfu rw’umusore

Jan 18, 2026 - 08:49
 0

Ku wa 17 Mutarama 2026, mu Ntara ya Kilimanjaro muri Tanzania, mu Mujyi wa Moshi, urubyiruko rwigaragambije imbere y’abashinzwe umutekano ubwo harimo haba umuhango wo gushyingura umusore bivugwa ko yapfuye bigizwemo uruhare na Polisi y’icyo gihugu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, urubyiruko rwinshi muri Tanzania rwahururiye ahari kubera umuhango wo gushyingura umusore w’imyaka 18 witwa Michael Rambau, wakoraga akazi ko gutwara moto, bivugwa ko yapfiriye mu maboko ya Polisi ya Tanzania ikorera mu Ntara ya Kilimanjaro nyuma yo kumuta muri yombi akamara igihe kinini nta cyo kurya ahabwa.

Amakuru akomeje kwandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Tanzania avuga ko uwo musore yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania, ariko ntiyatangaza icyo yahowe ubwo yafatirwaga mu gace kitwa Karikacha mu Murenge wa Rau, uwo nyakwigendera yavukagamo, uretse ko ngo Polisi y’icyo gihugu nyuma yaje gutangaza ko uwo musore yafashwe akekwaho gukubita nyirarume witwa Brian Felix bitewe n’amakimbirane bivugwa ko bari bafitanye.

Ibintu byaje kuba bibi cyane kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 ubwo uwo musore yashyingurwaga, urubyiruko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batesheje ubuyobozi n’abanyamadini gukora uwo muhango bitewe n’uburakari bavuga ko batewe n’inzego z’umutekano ziri inyuma y’urupfu rw’uwo nyakwigendera.

Wari umuhango uyobowe n’umupadiri wa Kiliziya Gatolika wahise ahunga, nyuma y’uko urubyiruko rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu rwageraga aho umuhango waberaga, aho urwo rubyiruko rwabazaga inzego z’umutekano za Tanzania icyateye urupfu rw’uwo musore, ibintu byatumye uwo muhango uhagarara burundu.

Abari bitabiriye uwo muhango wo gushyingura bavuze ko urwo rubyiruko rwari rwazengurutse isanduku yari irimo umurambo w’uwo nyakwigendera Rambau, basaba ubusobanuro inzego z’umutekano ku cyateye uwo musore kubura ubuzima, ibintu ngo batigeze basobanurirwa.

Mu itangazo Polisi y’Intara ya Kilimanjaro yashyize hanze rivuga ko nyakwigendera yafashwe akekwaho gukubita nyirarume, akanakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa se wamubyaye, na we wapfuye mu mayobera, ibintu abaturage b’Intara ya Kilimanjaro batigeze bumva na gato, bavuga ko umwana w’imyaka 18 yarimo abeshyerwa.

Kugeza ubu, nyuma y’izo mvururu, inzego z’umutekano z’icyo gihugu ntiziratangaza igihe umuhango wo gushyingura uwo nyakwigendera uzakomereza, ibintu byakomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage batuye muri icyo gihugu cya Tanzania.

Jan 18, 2026 - 10:38