Ubusesenguzi:Iran yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli y’isi, abanyarwanda bitegure ingaruka
Igiciro cy’akagunguru cyazamutse kigera ku $80 mu gihe iyi ntambara yakomeza nk’uko perezida Donald Trump abyifuza ko izamara ibyumweru bine, akagunguru kazagera ku $100. Ikigo gishinzwe ibikomoka ku ngufu muri Amerika cyatangaje ko mu nzira ya Hormuz hanyuzwa peteroli u Bushinwa bugura muri Iran ku kigero cya 90%, ijya muri Aziya, ijya muri Koreya y’Epfo,mu Buhinde, Ubuyapani. Nibura iriya nzira inyuzwamo ubwato butwaye imizigo itandukanye ku kigero cya 70% ku bwikorezi bw’isi.
Turi ku munsi wa kane w’intambara ishyamiranyije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Israel na Iran. Israel ibifashijwemo n’Amerika munywanyi wayo imaze kugaba ibitero simusiga byaguyemo abarenga 600 muri Iran na Liban by’umwihariko mu murwa mukuru Beirut.
Iran mu kwihorera yarashe kuri Ambasade y’Amerika iri I Riyadh, umurwa mukuru wa Arabie Saoudite.
Amavuta y’indege arazamuka, Lisansi na Mazutu, Gaz ikoreshwa mu guteka byose biraza kuzamuka. Nibura 30% by’amavuta y’indege u Burayi bukoresha anyura mu nzira ya Hormuz. Kimwe cya gatanu cya Gaz ikoreshwa ku isi kinyura mu nzira y’amazi by’umwihariko mu kigobe nko mu bihugu birimo Qatar.
Mu gitondo cyo ku wa 02 Werurwe 2026 akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’Amerika kazamutseho 4% aho kari kugura $69.67. Ku isaha ya saa munani z’igitondo muri Iran Akagunguru ka peteroli kari kazamutseho 4% kageze kuri $76.16.
Kugeza ubu ku isoko ryo muri Aziya, peteroli yazamutseho 10%. Ibi byerekana ko intambara ikomeje biza kugira ingaruka ku buzima bw’ikiremwamuntu bitewe nuko ikiguzi cya peteroli ari cyo kigena ikiguzi cy’imibereho ya muntu. Ibi biterwa nuko ibikomoka kuri peteroli ari byo bikoreshwa mu bwikorezi yaba ubwo mu kirere, ku butaka, munsi y’ubutaka no mu mazi. Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nibwo shingiro ry’imibereho ya muntu. Ikindi kandi ibikomoka kuri peteroli bitanga ingufu zifatwa nk’ishingiro ry’iterambere rya muntu.
Inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi inyuzwamo utugunguru turi hagati ya 16 na 21, ni 20% ya peteroli ikoreshwa ku isi hose. Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC) birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Iraq na Kuwait bikoresha iriya nzira mu kohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.
Mu 2025 Arabie Saoudite yanyuzaga muri iyi nzira utugunguru miliyoni 5,3 twa peteroli ku munsi. Iraq ikahanyuza miliyoni 3,2, UAE ikahanyuza miliyoni 1,8 ni mu gihe Iran yahanyuzaga miliyoni 1,5.
Mu 2024 u Rwanda rwakoresheje miliyoni $680 mu kugura toni 816000 by’ibikomoka kuri peteroli. Umuzigo kuva mu Bushinwa ugera mu Rwanda ubarirwa hagati ya $3000-5000 kuri kontineri imwe.
Ku isoko mpuzamahanga akagunguru ka peteroli kaguraga $65-72.
Uko byagenda kose abanyarwanda batunze ibinyabizi, abakora ingendo z’imbere mu gihugu cyangwa se hanze, abakoresha Gaz mu guteka, abacuruza n’abaguzi bategereje ingaruka ziza guterwa n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.
ALJAZEERA yatangaje ko nibura ubwato 150 bwahagaritswe mu nzira ya Hormuz kuko bukomeje kugenda Iran yaburasaho.
Umunyarwanda azagirwaho ingaruka n'intambara yo muri Iran



Kinyarwanda
English
Swahili









