issa
Intambara muri Iran: Ambasade ya Amerika i Riyad yatewe, Hezbollah igaba ibitero kuri Israel

Mar 3, 2026 - 08:57
 0

Intambara ikomeje gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026 hagaragaye ibitero bishya by’indege zitagira abapilote (drones) byibasiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

Amakuru aturuka muri Arabia Saudite avuga ko Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Riyad yatewe na drones. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yemeje ko Amerika izasubiza “vuba” kuri icyo gitero, ashimangira ko umutekano w’Abanyamerika n’inyungu z’icyo gihugu bitazahungabanywa.

Nta mubare w’abaguye cyangwa abakomeretse wahise utangazwa, ariko iki gitero cyazamuye impungenge ku mutekano w’ibigo bya dipolomasi bya Amerika mu karere.

Igitero ku birindiro bya Amerika muri Iraq

Muri icyo gihe kandi, igitero cya drone cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Amerika giherereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Erbil mu majyaruguru ya Iraq. 

Erbil ni umurwa mukuru w’akarere ka Kurdistan muri Iraq, aho Amerika ifite ibirindiro bikomeye bya gisirikare.

Hezbollah yatangaje ko yagabye ibitero kuri Israel

Mu itangazo yasohoye, umutwe wa Hezbollah watangaje ko saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (6h30) kuri uyu wa Kabiri, wagabye ibitero by’indege ku kigo cya gisirikare cya Meron, giherereye mu majyaruguru ya Israel.

Hezbollah yavuze ko icyo gitero cyibasiye ikigo gishinzwe igenzura no kuyobora ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere cya Israel, giherereye mu majyaruguru ya Palestine mu gace kigaruriwe na Israel. Uwo mutwe uvuga ko wangije imwe muri radar z’icyo kigo ndetse n’inyubako ikoreshwa nk’icyicaro cy’ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare.

Ku ruhande rwa Israel, nta tangazo rirambuye ryari ryasohoka ku byangiritse cyangwa ku ngaruka z’icyo gitero.

Ibi bitero bishya bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran, Amerika na Israel ukomeje gufata indi ntera. Abasesenguzi bavuga ko niba Amerika isubije nk’uko byatangajwe, bishobora kurushaho gukaza intambara mu karere, bikagira ingaruka ku bihugu byinshi by’Uburasirazuba bwo hagati.

Kugeza ubu, amahanga akomeje guhamagarira impande zose kwirinda gukomeza kuzamura ubushyamirane, hagashyirwa imbere ibiganiro n’ubuhuza mu rwego rwo kwirinda ko iyi ntambara yakwira akarere kose.