issa
Harimo igihanishwa imyaka 15: Dosiye ya Eric Semuhungu yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Apr 15, 2026 - 10:43
 0

Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo igihanishwa kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15.

Ku wa 14 Mata 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha’RIB’ rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Eric Semuhungu. Eric Semuhungu akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kugeza kuri 15, n’ihazabu ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe  mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iki cyaha gifite igahano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 3 Frw.

Icyaha cya gatatu ni icyo gukangisha gusebanya giteganywa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamijwe n’urukiko iki cyaha  ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.