Ayra Star yahishuye uburyo akundamo Rihanna
Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Ayra Starr, yavuze ko yahisemo neza kwigana Rihanna nk’indashyikirwa mu muziki.
Mu kiganiro giheruka yagiranye na ETalk TV, Ayra Starr yagaragaje Rihanna nk’umuntu w’agatangaza kandi uha abandi icyerekezo.
Yibutse uburyo bahuye bwa mbere, Rihanna amubwira ko ari umwe mu bakunzi b’indirimbo ze.
Starr yavuze ko ikintu cyamushimishije cyane muri uwo mubonano ari ukumenya ko ari umwe mu bahanzi Rihanna akunda cyane.
Yagize ati:“Ni umuntu w’agatangaza. Mvugishije ukuri, kuba naramubonye biracyamera nk’inzozi. Ndabikunda cyane. Abantu benshi bavuga ngo ‘ntuzahure n’intwari yawe’ ariko ndishimye cyane kuba narahuye n’iyanjye, kuko ni umuntu w’agaciro. Kandi kuba ankunda n’umuziki wanjye; bivuze ko ndi uwo akunda kandi nanjye nkaba mukunda.”
Yakomeje agira ati:“Ni umuhanzi mwiza cyane, umugore w’igikundiro, umuntu mwiza muri rusange; ni umuntu ugomba gufatirwaho icyitegererezo. Nzi neza ko nahisemo urugero rwiza, kandi iyo mpanganye na we, sinzi icyo nkora. Iyo ndimo kugira isoni cyangwa umutima uhagaze, ntangira gutera urwenya rudasobanutse.”


Kinyarwanda
English
Swahili









