Ayra Starr yaciye agahigo kari gafitwe na Yemi Alade
Ayra Starr yabaye umugore wa mbere uturuka muri Afurika ukora umuziki ugeze kuri miliyari imwe y’abarebye indirimbo ze kuri YouTube.
Kuri ubu, yarenzeho umubare w’abarebye indirimbo za Yemi Alade, wari usanzwe ari uwa mbere mu bagore b’abahanzi babonye abantu benshi babareba kuri YouTube.
Nk’uko bigaragara, uyu muhanzikazi w’imyaka 23 y’amavuko yarenze ku mubare wa Yemi Alade w’abantu miliyoni 805 barebye indirimbo ze, agera kuri miliyari imwe y’abarebye indirimbo ze kuri YouTube.
Ayra Starr ni we uri ku isonga mu kugira abantu benshi barebye indirimbo ze kuri YouTube, aho indirimbo ye yamamaye yitwa ‘Rush’, yanahataniye ibihembo bya Grammy, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 450.
Nyuma y’iki gikorwa gikomeye mu muziki, uyu muhanzikazi yinjiriye mu itsinda ry’abahanzi b’Abanya-Nigeria bamaze kurenza miliyari imwe y’abarebye indirimbo zabo kuri YouTube. Abo barimo: Burna Boy, Flavour, Wizkid, Davido, Rema, Ckay, Kizz Daniel, P-Square, Omah Lay, Fireboy, na Tekno.


Kinyarwanda
English
Swahili









