issa
Abandwanya bamfitiye ishyari-Eddy Kenzo

Abandwanya bamfitiye ishyari-Eddy Kenzo

Oct 13, 2025 - 10:18
 0

Abahanzi bo muri Uganda bakomeje kwicamo ibice bitewe na miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda , Yoweri Kaguta Museveni aherutse guha Eddy Kenzo ngo ayasaranganye bagenzi be.

Umuhanzi Eddy Kenzo wahawe inshingano zo kuyobora Federasiyo y'igihugu y'Abahanzi (UNMF) yahishuye ko impamvu abahanzi bagenzi be badacana uwaka biterwa n'ishyari bamufitiye bityo azakomeza guhagarara ku kuri.

Eddy Kenzo ari mu bihe bitamworoheye bitewe nuko Yoweri Kaguta Museveni aherutse kumuha miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda ngo ayasangaranye abahanzi ariko abarimo Bebe Cool, Pallaso na Jose Chameleone bavuze ko batishimiye ibyemezo bya Eddy Kenzo byo kutabagabanya kuri izo miliyali. 

Eddy Kenzo nyuma yo kubona ko bagenzi be bamurakariye yasobanuye ko byose bituruka ku ishyari bamufitiye kubera inshingano zo kuba abayobora akaba n'umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bijyanye n'ubuhanzi.

Eddy Kenzo avuga kuri ayo mamiliyari yavuze ko azayagabanya abahanzi ba kera n'abo mu ntara kuko bose ni abahanzi.

 Iki cyemezo ntabwo abahanzi bakuru barimo Jose Chameleone babyishimiye kuko yumvaga ko bakayagabanye abo mu ntara bagatahira aho.