
Amaarae yakoze amateka muri Coachella
Umuhanzikazi wo muri Ghna Amaarae, yavuze amarangamutima yari afite nyuma yo kuba ari we muhanzi wa mbere wo muri Ghana wabashije gukora amateka yo gutaramira mu iserukiramuco rya Coachella.
Ama Serwah Genfi amazina nyakuri y'umuhanzikazi wo muri Ghana, Amaarae, aratangaza ko yumvaga ari ibintu bimuteye ishema kuba yarabashije gutaramira mu iserukiramuco rya "Coachella Valley Music and Arts Festival".
Iri ni iserukiramuco ryabaye mu matariki ya 11–13 Mata 2025 na tariki ya 18–20 Mata 2025 muri Empire Polo Club i Indio muri California.
Amaarae yatangarije Black Volta ko yumvaga ari ibintu by'agahebuzo kuba yarimo aririmba indirimbo zo muri Ghana imbere y'Isi yose afite n'ibendera ry'Igihugu cye kandi ko yiteguye gukomeza kugihagararira.
Ati:"Kujya muri Coachella ari njye munya-Ghana wa mbere ubashije kuhagera, numvaga ari ibintu binteye ishema kandi numvaga ngomba guha umwanya wose Igihugu cyanjye."
Coachella y'uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n'abahanzi barimo; Lady Gaga, Green Day, Post Malone, Travis Scott n'abandi.