issa
The Ben yaganiriye na Minisitiri Utumatwishima

Nov 21, 2025 - 09:14
 0

Abarimo Muyoboke Alex, Uncle Austin, Nemeyimana Fiacre baganiriye na Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Ku wa 18 Ugushyingo 2025 Umuhanzi The Ben yaganiriye na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo  Abdallah. Ni ibiganiro byitabiriwe n’abari gukorana na The Ben barimo Nemeyimana Fiacre, Muyoboke Alex, Umunyamakuru Uncle Austin,n’abandi.

Mu biganiro bagiranye The Ben yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko azakora igitaramo ku itariki 1 Mutarama 2026 azahuriramo na Bruce Melodie. Indi ngingo barebeye hamwe n’iy’uburyo iriya minisiteri yazamura impano z’abakiri bato bafatanyije na The Ben. Minisitiri kandi yeretse The Ben umushinga mugari w’ibarura rusange rw’abahanzi mu rwego rwo kubaka inzego zibashinzwe.

The Ben na Bruce Melodie, igihe bari bari kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga mbere gato ya Nyakanga 2024, Minisitiri Utumatwishima yahamagaje aba bahanzi baraganira abasaba kurekera aho kuko byari bimaze kuba isereri mu mitwe y’abanyarwanda ku buryo byari bigoye ko hagira ikindi gikorwa kimenyekana ku mbuga nkoranyambaga.

Baramwumviye bashyira ku iherezo ibyo gucyocyorana. Nyuma Bruce Melodie abajijwe kuri The Ben, yatekereje ibyo yasabwe na Minisitiri, asubiza ko’Uwo uvuze sinzongera kumuvugaho”. Hano byari byatangiye gucamo kuko na The Ben yabajijwe kuri Bruce Melodie nawe yavuze ko nta cyo yarenzaho ku byavuzwe na Bruce Melodie. Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2024 nyuma yo gusinya amasezerano yo kwamamaza imwe muri telefoni ziri ku butaka bw’u Rwanda.

The Ben n'abari kumutegurira igitaramo baganiriye na Minisitiri Utumatwishima (ifoto yafashwe na telefoni ku wa 18 Ugushyingo 2025)

Turi muri Kamena 2024, igihe impeshyi iba ishyushye buri muhanzi akora inkuru ziherekeza ugushyushya imitwe y’abafana. Uwo mwuka mubi wari umaze imyaka irindwi dore ko byatangiye mu 2017 ubwo The Ben yakinnye umukino wa Play Sation aho kurekodinga indirimbo na Bruce Melodie wari akirwana no kubaka izina mu mitwe y’Abanyarwanda. 

Uwo munsi Bruce Melodie wari ukeneye cyane ukuboko kwa The Ben, yari muri studio na Made Beats ariko ibyo bakobokeye byabaye impfabusa kuko The Ben nta gaciro yabihaye.

Bruce Melodie yakuranye ako gahinda ntatinye kubwira The Ben kureka imikino ahubwo agashyira imbere gukora. Kuri ubu rero nyuma y’imyaka umunani bahanganye biyemeje guhurira mu gitaramo (inkuru tuzakomeza gusesengura mu bihe biri imbere) cyo ku wa 01 Mutarama 2026 muri Bk Arena.