Fatima Bosch wateje imyigaragambyo yatwaye ikamba rya Miss Universe
Ibihugu birimo Thailand, Mexico, Philippines, Venezuela na Cote d'Ivoire nibyo byagize abakobwa batwaye amakamba bahigitse 12 bageze mu cyiciro cya nyuma
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 irushanwa rya Miss Universe ryasojwe, Miss wari uhagarariye Mexico, Fatima Bosch yegukana ikamba. Mu murwa mukuru wa Thailand witwa Bangkok bari mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo 2025 mu gihe i Kigali mu Rwanda twari inyuma y'umunsi umwe bitewe n'ingengabihe y'amasaha ya GMT.
Fatima Bosch yasimbuye uwo muri Denmark Victoria Kjær Theilvig
Fatima Bosch yatwaye iri Kamba mu gihe mu ntangiriro z’Ugushyingo Nawat Itsaragril utegura Miss Universe Thailand ari nawe wateguye Miss Universe y’uyu mwaka yarihandagaje yitwa Fatima Bosch ‘ikigoryi’, ibintu byakuruye umwuka mubi abandi bakobwa bakigaragambya ariko nawe nyuma yaje guhanwa umwaka wose atagaragara mu bikorwa byose bya Miss Universe.
Nyuma y’icyumweru habaye imyigaragambyo rero, abakemurampaka babiri bareguye bitewe n’uko banenze imyitwarire y’abateguye iryo rushanwa. Miss Universe yatangirijwe muri Amerika, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza abayeho igihe kirekire.
Fatima Bosch wo muri Mexico yatwaye ikamba, igisonga cya mbere yabaye Praveenar Singh wo muri Thailand. Ni mu gihe ibindi bisonga bituruka mu bihugu birimo;Venezuela, Philippines na Cote d’Ivoire. Ni inshuro ya kane Thailand yakira iri rushanwa rikaba ryaranateje bombori bombori ku mbuga nkoranyambaga.
Abakobwa batanu batwaye amakamba
Ni ku nshuro ya 74 Miss Universe iba dore ko yatangiye mu 1952. Mu myaka yo hambere abakobwa bo muri Amerika y’amajyarugu, Amerika y’Amajyepfo nibo biganzaga mu myanya y’imbere no gutwara amakamba ariko muri iyi minsi abo mu burasirazuba bwo hagati bari gukubita inshuro abandi.
Miss Thailand Praveenar Singh yabaye igisonga cya mbere
Miss Venezuela Stephany Adriana Abasali Nasser yabaye igisonga cya kabiri
Miss Philippines Ahtisa Manalo yabaye igisonga cya gatatu
Miss Ivory Coast Olivia Yace yabaye igisonga cya kane
By’umwihariko abo muri Aziya yo mu majyepfo nka Thailand, Philippines,Indonesia n’Ubuhinde nibo baza imbere mu kwegukana amakamba. Miss Universe Fatima Bosch yatwaye ikamba riherekejwe n’akayabo ka $250,000, kandi azahabwa $50,00 amufasha mu ngendo akora, n’ibindi bikorwa byose asabwa kugaragaramo. Yemerewe gutura I New York mu nyubako ya Miss Universe, mu mujyi ufatwa nk’uhenze mu mibereho ya muntu muri iki kinyejana cya 21. Ikamba yatwaye rifite agaciro ka miliyoni $5.


Kinyarwanda
English
Swahili









