
Bwa mbere Bull Dogg yafunguye umutima avuga ku mbabazi The Ben yamusabye
Umuraperi Bull Dogg yavuye imuzi uko byagenze kugira ngo indirimbo ye na The Ben ntijye hanze imyaka itanu ikaba yihiritse kugera ubwo Ben amusabye imbabazi zo kuba yaragize uruhare mu kuba itarasohotse.
Mu minsi mike ishize nibwo The Ben yasabye imbabazi Bull Dogg ku ndirimbo bakoranye ariko ntibashe kujya hanze kubera ko yari kugongana n'iyindi yari afitanye na Diamond Platnmuz.
Bull Dogg avuga ko yamubabariye, kuko ibyabaye nta kindi yabikoraho cyane ko hashize n'imyaka myinshi guhera mu 2020.
Bull Dogg avuga ko niba koko Ben yiteguye kuba yakishyura indi ndirimbo bakaba bayisohora ibyo yabikora, gusa ikibazo akavuga nabwo ataba yizeye ko yajya hanze.
Avuga ko ikibazo cy'abahanzi bakomeye nka Ben, baba barapanze gahunda y'igihe kirekire, ku buryo bashobora kuyikora aka kanya ikazasohoka mu 2027. Ati "Niba yazasohoka icyo gihe, ntayo najya gukora."
Uyu muraperi ashimangira ko ikintu cyamubabaje mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, ari uko yakozwe ikarangira amajwi n'amashusho, ariko igihe cyo kujya hanze agahita amubwira ko itasohoka kubera ko afite indi ndirimbo kandi bajya gutangira gukorana atarabimubwiye.
Avuga ko ubwo amafaranga yashoye muri iyo ndirimbo yahombye ntakundi, cyane ko ubu itasohoka nyuma y'imyaka itanu kandi atanishyuza Ben amafaranga yayitanzeho.
Ashimangira ko nubwo abona abafana barabikomeje ko atigeze amubabarira, gusa ko we yamubabariye cyane ko ntakindi yabikoraho.
Ati "Naramubabariye ariko niba abantu bashaka ko tuzifotozanya kugira ngo bemere ko namubabariye, nava i Mahanga akansaba ko twifotoza kugira ngo tubyereke abafana tuzabikora."
Muri ibi bihe Ben ari mu bitaramo mu bihugu bitandukanye aho ari kumvisha abakunzi be album yise Plenty Love. Ni mu gihe kandi kuri uyu wa 08 Werurwe aza gufasha Bwiza kumurika album ye '25 Shades' mu Bubiligi.