issa
Yago yahamije ko yibarutse

Yago yahamije ko yibarutse

May 7, 2025 - 19:10
 0

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago Pon Dat, yatangaje ko yibarutse mu minsi ibiri ishize.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije kuri Instagram ku mugoroba wo kuri wa Gatatu, yagaragaje ko we n'umugore we bari mu kanyamuneza ko kwakira umwana.

Yashimiye umugore we Teta Christa, ndetse agaragaza ko uwo mwana yavutse mu minsi ibiri ishize.

Yago yagize ati:"Imana yatubereye nziza. Teta Christa wakoze rukundo rwanjye. Ndagukunda kandi simbyicuza!!.

Yunzemo ati "Ku wa 05 Gicurasi 2025 saa 8:52PM, Yago Life yageze ku Isi. Imitima yacu irishimye, miryango yacu irishimye ko umwami yahageze!"

Icyakora ntabwo uyu mwahanzi yigeze atangaza igitsina cy'umwana, ndetse nta n'amazina yavuze bahaye uwo mwana wabo.

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, asigaye aba i Kampala muri Uganda nyuma yo kwimukira yo mu mwaka washize. 

Yago Pon Dat yibarutse 

Yago yahamije ko yibarutse

May 7, 2025 - 19:10
May 7, 2025 - 19:16