issa
APR FC itsinze Marine FC sitade irimo icyuho kinini

May 7, 2025 - 20:03
 0

Ikipe ya APR FC itsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona.

Ku isaha ya saa Kumi n'imwe z'umugoroba nibwo twageze muri Kigali Pele Stadium, ariko iyi sitade byarinze bigera saa Kumi n'imwe n'iminota 45 sitade yambaye ubusa ubona abafana ari bacye cyane.

Umukino waje gutangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba nabwo ubona abafana bakomeje kubura usibye ko nyuma bagiye binjira ariko ntibaba benshi bitandukanye nibyo benshi bari biteze ku ikipe ya APR FC iheruka gutwara igikombe cy'Amahoro.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ikipe ya Marine FC ndetse rutahizamu wayo Mbonyumwami Thaiba aza guhusha uburyo hakiri kare ubona ko Marine yiteguye.

Nyuma gato ku munota wa 10, ikipe ya APR FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya Marine FC binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert na Denis Omedi.

Ikipe ya APR FC ku munota wa 18 yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Denis Omedi. Ni nyuma yikosa ryakorewe Mugisha Gilbert APR FC ihabwa Kufura iterwa neza na Denis Omedi aba yandikishije igitego cya mbere.

Mu kibuga hagati ha APR FC hakinaga Mugiraneza Froduard, Niyibizi Ramadhan ndetse na Nshimirimana Ismael Pitchou, wabonaga umutoza Darko Novic yagerageje guhindura ariko n'ubundi wabonaga irimo kurusha cyane Marine FC itari ifite Nkundimana Fabio.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gukomeza kwataka cyane izamu rya Marine FC, ku munota wa 46, Djibril Ouattara yaje kubona igitego cya Kabiri ari igitego cye cya 8 atsinze muri Shampiyona kuva yagera hano mu Rwanda.

Igice cya mbere kirangiye ikipe ya APR FC iri imbere n'ibitego 2-0. Ukurikije ibyo benshi bari biteze ni nako byagendaga kuko ikipe ya APR FC n'ubundi yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Marine FC igerageza kwataka izamu rya APR FC ariko n'ubundi igitego gikomeza kubura.

Ku munota wa 67, Ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Denis Omedi. Ni igitego cyabonetse giturutse kuri Koroneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka awukoraho usanga aho Denis Omedi ari ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 70, Darko Novic yaje gukora impinduka abarimo Denis Omedi na Djibril Ouattara bava mu kibuga hinjiramo Dushimirimana Olivier Muzungu ndetse na Victor Mbaoma.

Ku munota wa 77, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka abarimo Byiringiro Gilbert na Niyibizi Ramadhan hinjiramo abarimo Mamadou Sy na Ndayishimiye Diedonne uzwi nka nzotanga.

Nyuma gato ikipe ya APR FC yaje guhusha uburyo bukomeye ku ishoti ryari ritewe na Victor Mbaoma ariko umupira uca ku ruhande gato.

Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y'ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 25 utari warabereye igihe.

Ikipe ya APR FC ihise igira amanota 55 ihita ifata umwanya wa mbere mu gihe itegereje ikipe ya Rayon Sports izakina ku munsi wejo ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC itsinze Marine FC sitade irimo icyuho kinini

May 7, 2025 - 20:03
May 7, 2025 - 20:02