Igikombe cy'Isi cy'ama-Club kirahombya! Perezida wa Laliga yakuriye inzira ku murima Real Madrid
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, Perezida wa LaLiga, Javier Tebas, yagaragaje ko igikombe cy’Isi cy’ama-Club gihombya.
Uyu muyobozi yanavuze ko umunsi wa mbere wa shampiyona ya Espagne (LaLiga), utazigera usubikwa kugira ngo Real Madrid ibashe kwitegura, kuko byagira ingaruka ku burenganzira bwo kwerekana imikino kuri televiziyo.
Ibi yabivugiye mu nama yabereye i Vitoria-Gasteiz, yateguwe na Kaminuza ya Euneiz, yitwaga "Imigendekere Mishya mu Nganda z’Imikino."
Mu kiganiro Tebas yatanze, yavuze ku nsanganyamatsiko zitandukanye, harimo n’iki gikombe cy'isi cy'ama-Club, avuga ko gihungabanya gahunda y'imikino.
Yagize ati " Iki gikombe cy'isi cy'ama-Club gihungabanya gahunda y’imikino ndetse cyatangiye kidashyizwe mu bufatanye n’andi marushanwa."
Yakomeje agira ati " Ibihembo biri gutangwa muri iri rushanwa n'iby'ubusazi biteye ubwoba. Bizateza ikibazo mu guhangana hagati y’amakipe ahabwa ayo mafaranga n’andi atarimo.”
Barasaba iminsi yo kuruhuka, nyamara binjiza miliyoni 140 z’ama-Euro, inshuro ebyiri z’ingengo y’imari ya Alavés, hanyuma bakagaruka gusaba umwanya wo kwitegura. Turimo gutakaza umurongo."
Tebas yanenze n’imigendekere mishya ya Champions League, avuga ko nayo atayishyigikiye.
Tebas yavuze kandi ko imwe mu mbogamizi LaLiga ihura na zo ari ubujura bw’amashusho.
Yagize ati " Ni cyo kintu gikomeye cyane duhanganye na cyo kijyanye no kwinjiza amafaranga binyuze mu burenganzira bwo kwerekana imikino kuri televiziyo. Niba ibi bikomeje kugabanuka, irushanwa rishobora kujya mu kaga mu gihe kitarambiranye."
Tebas yavuze ko 60% by’igihe cye cy’akazi agikoresha arwana n’ubu bujura, kandi ko bafite abakozi 20 babikurikirana buri mukino wa LaLiga.
Yagize ati " Dufite ubushobozi bwo kohereza adiresi zirenga 2,000 kuri buri mukino ku masosiyete akomeye ya internet kugira ngo zibuzwe ako kanya. Dufite imanza 17 zifunguwe kuri Google bashinja ibyaha bijyanye n’umutungo bwite."
Tebas yasubiyemo ko adashyigikiye igitekerezo cyo kugabanya amakipe ya LaLiga avuye kuri 20 agasigara ari 18, kuko ngo ayo matariki y’ubusa yahita yuzuzwa andi marushanwa.
Janvier Tebas Perezida wa Laliga shampiyona ya Esipanye


Kinyarwanda
English
Swahili









