Ikipe yo muri Sudani yasezeye muri shampiyona y'u Rwanda itarakina
Ikipe yo muri Sudani yitwa Al Ahli Wad Medani yari yasabye gukina Shampiyona y'u Rwanda yasezeye ku mpamvu zayo bwite.
Aya makuru yatangiye guhwihwiswa mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025, ariko atinda kwemezwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda FERWAFA kuko iyi kipe itari yabyemeje neza.
Ibinyamakuru byo muri Sudani, ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, nibwo byabyutse bitangaza ko Al Ahli Wad Medani itazitabira shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka nubwo yari yasabye kimwe na Al Merriekh SC na Al Hilal Omdurman.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda FERWAFA, ryabyutse ryemeza aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara. FERWAFA bamenyesha abakunzi ba Ruhago ko kubera impamvu bwite za Al Ahli Wad Medani itakitabiriye shampiyona.
Ku itariki 17 Ukwakira 2025, nibwo amakuru yabaye kimomo ko Al Ahli Wad Medani na Al Hilal Omdurman zasabye gukina Shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho na Al Merriekh SC yandika isaba kwitabira iri rushanwa. FERWAFA yaje kwemerera aya makipe ariko isaba ko hari ibyo azabanza kuzuza ari nabyo bivugwa ko byatumye Al Ahli Wad Medani ititabira.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, nibwo Al Hilal Omdurman iragera hano mu Rwanda ije gutangira imyiteguro ya Shampiyona, naho biteganyijwe Al Merriekh SC yo izagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.


Kinyarwanda
English
Swahili









