DRC: Umusirikare yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe usubitse azira gusomana
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwo mu murwa mukuru wa Kinshasa rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi, umwe mu basirikare b’ingabo za Leta (FARDC), igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamywa icyaha cy’imyitwarire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire ya gisirikare.
Icyo gihano cyafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 29 ukwakira 2025, aho urukiko rwasobanuye ko n’ubwo yahamijwe icyaha, atazafungwa ahubwo azarekurwa akidegembya, ariko agasabwa kutongera gukora ikindi cyaha mu gihe cy’umwaka yakatiwe.
Sarah Ebabi yari afunzwe kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma yo gufatirwa mu makosa yafashwe nk’ahabanye n’amategeko agenga abasirikare. Urukiko rwemeje ko igihe yamaze afunze kizafatwa nk’igice cyakoze mu gihano cye gisubitse.
Nyuma y’uru rubanza, amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bishimira iby’ifungurwa rye, benshi bakavuga ko bishimiye ko agiye gukomeza ubuzima bwe busanzwe, harimo no kwitegura ubukwe bwe buteganyijwe kuba ejo ku wa Gatanu.
Iyi nkuru ikomeje kuvugwa cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamwe bashima icyemezo cy’urukiko bavuga ko cyabaye ikimenyetso cy’ubutabera bukora neza, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku mikorere y’inzego za gisirikare mu byaha bijyanye n’imyitwarire.


Kinyarwanda
English
Swahili









