Gisagara: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu bakamuta mu bwiherero
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yavuze ko yataye muri yombi w’umugabo w’imyaka 42 n’umugorewe ufite imyaka 35, urakekwaho urupfu rw’umusore wari mu kigero cyimyaka 27 wabuze mu 2021 nyuma hakaboneka umurambo mu bwiherero bwabo bari barasibye bikekwa ko ari bo bamutayemo.
Aya makuru yamenyekanye ku wa 26 Kanama 2025 ahagana saa tanu z’amanywa, mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara.
Polisi ivuga ko aya makuru yamenyekanye ku bufatanya n’abaturage n’inzego z’ibanze, ndetse uyu mugabo n’umugore we bakaba barahise batabwa muri yombi, nyuma yo gukekwaho urupfu rw’uwari umukozi wabo bahimbaga Bicece abandi bakamwita Nyinya wari warabuze.
Polisi ivuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe mu Ugushyingo 2021, uyu muryango wahaye akazi umuntu ko kubararirira aho bari bataze inzoga, maze buza gucya yapfuye.
Ivuga ko aba bantu aho kugira ngo batange amakuru ku nzego z’ubuyobozi ahubwo umurambo wa nyakwigendera bawutaye mu bwiherero bahita babusiba, ariko bo ntibemera ko ari bo bamwishe uretse ko batanasobanura irengero rye nyuma yo kubura.
Polisi ikomeza ivuga ko ubwo abaturage batangaga amakuru, bacukuye ubwiherero koko basangamo ibice by’umuburi w’umuntu ariko waramaze kwarangirika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n’umugore bose bahise batabwa muri yombi kugira ngo basonure iby’uyu muntu wasanzwe mu musarane wabo.
Yagize ati ‘‘Uyu murambo wabonetse warangiritse kubera ko yapfuye mu 2021, ubu hagiyeho itsinda ryo gushakisha aho akomoka kuko amakuru avuga ko yari uwo muri Huye, mu Murenge wa Ruhashya, kugira ngo umuryango we wemeze niba warabuze umuntu, ndetse n’iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye ukuri kuzuye k’uru rupfu.’’
Yakomeje agaya abakishora mu bikorwa bibi nk’ibi byo guhishira imfu z’abantu, avuga ko ari ibintu bigayitse bishinyagurira ikiremwamuntu.
Ati ‘‘Nk’aba n’ubwo baba batarabigizemo uruhare, bagombaga kuba baratanze amakuru ku gihe uko byagenda kose. Gufata icyemezo nk’icyo kigayitse cyo gufata umuntu utari uwabo, batazi, bakajya kumujugunya mu bwiherero, ni ubwicanyi burimo no gushinyagura.’’
Kugeza ubu, abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.


Kinyarwanda
English
Swahili









