issa
Ngoma: Abagore bataye ingo zabo baravugwaho uburaya bwabaye gasenyamiryango

Dec 11, 2025 - 11:35
 0

Abatuye mu Mudugudu wa Vunga, Akagari ka Kigoma Umurenge wa Jarama mu karere ka Ngoma, bahangayikishijwe n'uburaya bukabije bukorwa n'abagore bata ingo zabo bamwe muri bo bakiyemerera ko basenya ingo z'abaturanyi babo.

Abaturage batuye mu Murenge wa Jarama baganiriye na TV1 bavuga ko mu Mudugudu wabo batewe impungenge nuko umubare w'abagore bata ingo zabo bakajya kwikodeshereza kugira ngo bakora uburaya. Abaturage bavuga ko imyitwarire y'abagore bata ingo bagakodesha utuzu twitwa geto ( Ghetto) mu rwego rwo gushakira amaramuko ku bagabo baca inyuma abo bashakanye bagasambana nabo.

Umwe mu baturage avuga ko abagabo bo muri aka gace nabo bagira uruhare mu gutuma abo bagore bajya kwikodeshereza bagamije gushakira amaramuko mu kwicuruza ku bagabo .

Yagize ati "Umukobwa aragenda agashaka umugabo yamara kubyara kabiri, umugabo akagenda agakora ntagire icyo azana. umukobwa akigira inama akajya yirira aya bandi bagabo bayamuzanira."

Umwe mu baturage avuga ko abagore bata ingo zabo bakajya kwikodeshereza bagira uruhare mu guteza amakimbirane mu miryango ku buryo hari ingo zisenyuka kubera abo bagore .

Yagize ati "Impungenge zihari nuko ingo zirimo gusenyuka. Ubundi abari mu ngo zabo ntawumeze neza uretse gushinyiririza nta wutuje, nukobona zubatse naho zirara zishya bwacya zikazima. Busenesi z'uburaya zabaye nyinshi hano."

Uyu muturage yakomeje agira ati" Numva habaho ubuvugizi bwo kuganiriza abagabo bagacogoza ubusambanyi bakabureka ."

Umwe mu bagore nawe yemeye ko ari umwe mu bayobotse icyo bise bizinesi ( business) y'uburaya.

Yagize ati "Narashatse ndanabyara mfite umwana. Abagabo igituma batunanira baragenda amafaranga bakoreye bakayajyana mu ndaya noneho twebwe bakaza badukubita."

Yakomeje agira ati "Nahise mfata umwanzuro wo kuvuga ngo nta mugabo nshaka ngiye gukora business nanjye nsambana birangire."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Jarama Ndaruhutse Jean de Dieu yabwiye TV1 ko ikibazo cy'abagore bata ingo zabo bakajya kwikodeshereza kugira ngo bakore uburaya ndetse avuga ko ubuyobozi bukemura ibibazo birimo amakimbirane hagati y'abashakanye .

Ati" Ubwo tubimenye twaza gukurikirana tukamenya uko bihagaze, za geto zifite amabwiriza azigenga, ubutumwa twabagenera nuko abafitanye ikibazo cy'amakimbirana yo mu miryango bagana abayobozi hanyuma bakatubwira ibibazo byabo, impamvu turi hano ni ukubera umuturage."

Uretse aba bagore bata ingo zabo bakajya kwikodeshereza kugira ngo bakore uburaya mu Murenge wa Jarama hanavugwa abaturage bajya mu tubari bakirirwa bahakorera ibikorwa by'urukozasoni nkuko abaturage babitangarije TV1.

Dec 11, 2025 - 12:09