Kigali: Uwo bakunda kwita pasiteri arakekwaho kwica umugore we
Umugabo w'imyaka 32 witwa Businge Bonheur bakunda kwita pasiteri, yafashwe akekwaho kwica umugore we bari bamaranye igihe gito. Polisi y'Igihugu mu mujyi wa Kigali yatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo mugore bivugwa ko yishwe n'uwo mugabo akanatwika inzu yarimo.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, mu masaha ya kumanywa, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mukanyandwi wari umeze igihe kitageze ku kwezi abana na Businge Bonheur bakunda kwita pasiteri ariko akaba asanzwe ari umukanishi mu karere ka Gasabo. Abatuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Gasange, Umurenge wa Nduba Akarere ka Gasabo, bavuga ko uwo mugabo yishe umugore agatwika inzu agamije kuyobya uburari kugira ngo bivugwe ko inzu yatwitswe na gaz agahiramo.
Umwe mu baturage bageze aho uwo mugabo yari acumbitse aganira na BTN TV, yasobanura uko yamenye aya makuru nyuma yo kubona inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro.
Yagize ati "Njyewe nari mu rugo ngiye kubona mbona umwotsi urazamutse ndavuga nti ese hariya batwitse ibiki? Numva ikintu gikubita ariko ngo ni uwo mugabo wari ukubise urugi asohoka.Ndagije ndasohoka ndebyeyo mbona umwotsi urimo kuzamuka, numva umumama uhaba aravuze ngo nimudutabare muzane amazi tuzimye. Nzana amazi turazimya, amazi mbonye byanze, tumenamo itaka turazimya."
Uwo muturage yakomeje agira ati " Uwo mugore yabajije uriya mugabo ngo ese mugeni ari hehe? Uriya mugabo araceceka. Acecetse rero, kwinjira mu nzu byangoye kuko mu muryango hari harunze ibintu by'ibitabo harunzemo n'ibikweto bishaje nabyo byarimo kwaka, ubwo byansabye gufata isuka mbishyira hanze mbona kwinjiramo, ntagira kugenda menamo itaka umuriro ugabanuka ninjiramo, abonye ninjiyemo aravuga ngo harimo n'umuntu, turavuga ngo igihe twahereye tukubaza kumbi harimo n'umuntu. Nahise ninjiramo mbona mugenzi we mukoraho mbona yamaze gupfa."
Uwo muturage yavuze ko akurikije ibyo yabonye Mukanyandwi ashobora kuba yishwe na Businge .
Yagize ati "Ntabwo uwo muriro ariwo wamwishe kuko ntabwo yari yahiye bikomeye ku buryo yari guhita apfa, twatabaye mu gihe gito twashyizemo imbaraga ntabwo yari kuba yamaze gupfa. Uriya mugabo uko namubonye simushira amakenga ku rupfu rw'uriya mugore, ko atazi ukuntu rwagenze kandi nabonye uwo mugore araryamye yari hasi matera iri hanze."
Bamwe mu baturage bavuga ko Businge bitaga pasiteri ashobora kuba yatwitse inzu yakodeshaga nyuma yo kwica uwari umugore bari bamaze igihe gito babana.
Umwe mu baturage yagize ati " Ahubwo we ngo yamwishe kare atwika inzu kugira ngo asibanganye ibimenyetso kandi yazengurukaga avuga ngo yabirangije.
Undi muturage nawe yagize ati "Twari mu muganda tubona amanutse Kuri moto ya Spiro afite akajerikani mu kuzamuka ntitwamenye uburyo yazamutse abari bari hafi nibo babonye afite akabido karimo lisansi."
CIP Gahonzire Wellars, umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu mujyi wa Kigali yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa Mukanyandwi.
Yagize ati "Ni amakuru yagaragaye Saa sita n'igice z'amanywa ko mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze Umurenge wa Nduba, Umudugudu wa Nyakabungo, hari inzu yahiye, inzu yari icumbitsemo umugabo witwa Busingi Bonheur w'imyaka 32, inzu rero ikaba yahiye ariko hahiramo umudamu witwa Mukanyandwi Veneranda.
CIP Gahonzire yakomeje agira ati "Polisi rero n'izindi nzego z'Umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB n'inzego z'Ibanze, bageze aho byabereye, koko dusanga uwo mudamu Mukanyadwi yahiriye mu nzu ariko afite n'ibikomere, iperereza rero ryatangiye kugira ngo hamenyekane niba ari inkongi y'umuriro yaturutse kuri gaz cyangwa niba uwo mudamu yishwe."


Kinyarwanda
English
Swahili









