Kigali: Impungenge ku bana bo mu Muhanda barara muri ruhurura mu bihe by’imvura
Iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ugenda uhura n’abana bo mu muhanda baba baraturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gushakisha imibereho ndetse harimo n’abahaje bahunze amakimbirane ahora mu miryango yabo.
Iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko muri bo hari abararamuri za ruhurura ndetse no ku bibaraza by’inyubako zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi ziherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe muri aba bana baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi babayeho nabi cyane ndetse bagorwa no kubona ahantu barambika umusaya bitewe n’uko benshi muri bo barara hanze hakaba n'abandi barara muri za ruhurura zitandukanye.
Bamwe muri aba bana barara muri ruhurura ya Mpazi itandukanya umurenge wa Gitega n'uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi baba bafite ubwoba bwinshi bw’uko bashobora kujyanwa no kwicwa n’amazi y’imvura.
Umwe muri aba bana ufite imyaka 16 y’amavuko wirarira hafi ya ruhurura ya mpazi munsi y'ibagiro, yemeza ko bari mu bihe bikomeye cyane kubera imvura nyinshi irimo kugwa.
Yagize ati “ Ubu twese tuba tutameze neza kubera ko no kubona aho umuntu agangika biba bigoye cyane, nk'ubu nkatwe turara muri ruhurura umuntu aba afite ubwoba ko amazi yamujyana kubera ko hari igihe dushiduka amazi atugezeho.”
Undi yagize ati “ Hari igihe nk’imvura igwa ku rya nyuma noneho amazi akamanuka muri iyi ruhurura ya mpazi twe tutabizi kuko imvura aha iba itahaguye tugashiduka atugezeho ako kanya.”
Yavuze ko hari bamwe muri bagenzi babo baburiwe irengero ndetse bajya bakeka ko batwawe n’amazi y’imvura.
Undi mwana w’umuhungu w’imyaka 17 yagize ati “ Biba bidusaba kudasinzira kuko hari igihe imvura itagwa aha ariko yaguye ahandi tugashiduka amazi yatugezeho.”
Yongeyeho ko benshi muri bo muri iki gihe cy’imvura bakunze kurara ku mabaraza y’amaduka atandukanye kuko baba batinya ko baryamyemuri ruhurura bashoborakwicwa n’amazi
Ati “ Muri ibi bihe umuntu ashakaisha ahandi agangika kubera ko umuntu ataba azi neza igihe imvura iri bugwire cyane ko hari n’igihe igwamu gicuku umtu yasinziriye ntayumve agashiduka amazi yamaze kumugeraho.”
UKWELITIMES, yagerageje guhamagara umuvugizi w’Umujyi wa Kigali,Ntirenganya Emma Claudine, kugira ngo agire icyo avuga bari guteganyiriza aba bana bo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’imvura ariko ntiyabasha kuboneka kuri telefone ye ngendanwa.
Benshi mu bana bo mu muhanda bagorwa no kubona aho barambika umusaya cyane cyane mu bihe by'imvura nyinshi
Hari abakobwa babyariye mu muhanda banawuraramo
Impungenge ku bana bo mu muhanda mu bihe by'imvura nyinshi
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gisozi ni hamwe mu hagaragara abana benshi bibera mu Muhanda
Mu Mujyi wa Kigali hagaragara abana benshi bibera mu Muhanda.jpg


Kinyarwanda
English
Swahili









