issa
Musanze: Abanyonzi basaga 100 bibukijwe uruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda

Aug 15, 2025 - 15:48
 0

Abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Musanze basaga 100, bibukijwe ko bakwiye kwirinda impanuka kandi bakazirinda n’abandi kuko umuhanda usangiwe na bose.

Ibi aba banyonzi babyibukijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, mu biganiro na Polisi.

Bibukijwe ko kugira ngo bubahirize neza amategeko y’umuhanda n’uburyo bunoze bwo kuwugendamo, bagomba guhesha agaciro umurimo bakora kugira ngo urusheho kubateza imbere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yibukije aba banyonzi ko bafite uruhare mu kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro yashyizweho mu 2019, igamije kuzamura imyumvire y’abakoresha umuhanda kugira ngo birinde amakosa yabateza impanuka.

Yavuze ko iyo umuntu atwaye igare akirengagiza amategeko y’umuhanda, bishobora kumuteza impanuka mbi ishobora kumumugaza cyangwa ku mutwara ubuzima bitewe n’imitere y’igikoresho agendaho aboneraho kubasaba kwirinda kandi banarinda n’abo basangira umuhanda.

Yagize ati “Imiterere y’igare isaba urigendaho kwitwararika cyane, akubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo yirinde impanuka bitewe n’uko impanuka y’igare yongera ibyago byo guhitana uririho cyangwa ku mumugaza bityo mwirinde amakosa yabateza impanuka.”

Abatwara amagare bibukijwe ko nyuma ya saa kumi n'ebyiri nta gare riba ryemerewe kujya mu muhanda bitewe n’uko buba bwatangiye kwira kandi batagira amatara.

Aba banyonzi baibukije no ukwirinda gupakira ibintu bitemewe cyangwa imizigo irenze ubushobozi bw’igare no keiri gutwara igare banyweye ibisindisha kuko ababifatirwamo bahanwa.