
Kigali: Polisi yafashe abarenga 30 bacyekwaho ubujura
Mu mirenge ya Gitaga, Nyakabanda na Rwezamenyo ibarizwa mu Karere ka Nyarugenge hafatiwe abagera kuri 30 bacyekwaho ubujura bwa hato na hato.
Aba bose uko barenga 30 bakekwaho gutegera abagenzi mu nzira bakabashikuza ibyabo, kubakomeretsa, ndetse no kwinjira mu nzu bagasahura ibirimo.
.
Ati: “By’umwihariko muri Gitega, twashyizeho ‘patfols’ imodoka zizenguruka ndetse n’irondo ry’abagenda n’amaguru.”
Abafashwe barimo abajyanywe muri ‘transit centers’ n’abandi bari gukorerwa Dosiye ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha kuko bafatanywe ibizibiti, ibiyobyabwenge n’abakomerekeje abaturage.