Karongi: Umugabo yatwawe n’umugezi
Umugabo witwa Habimana Emmanuel w'yaka 42 wo mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n'amazi y'umugezi wa Mbirurume.
Uyu mugabo yatwawe n'amazi y'umugezi ubwo yari avuye mu kabari ageze mu Kagari ka Murengezo gaherereye m Murenge wa Mutuntu ku tariki 6 Mutarama 2026.
Amakuru avuga ko ahagana saa Tanu z’ijoro ari bwo uyu mugabo w'abana bane yatashye avuye mu kabari ari kumwe n’abana be, yasinze agwa mu mugezi wa Mbirurume.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson yemeje ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuwa 7 Mutarama bahita batangira gushakisha uwo ariko ntibamubona.
Yongeyeho ko nta cyizere bafite cy'uko yaba akiri muzima ndetse asaba abaturage ko mu bihe by’imvura bakwiye kugira amakenga.
Gitifu yaboneyeho gusaba abaturage bazabona umurambo wa Nyakwigendera kubimenyesha ubuyobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









