issa
Amerika yikuye mu miryango mpuzamahanga 66 idahuye n’inyungu zayo

Jan 8, 2026 - 08:01
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, ku wa 07 Mutarama 2026, yashyize umukono ku nyandiko ya perezida (presidential memorandum) itegeka Amerika kwikura mu miryango mpuzamahanga 66, ivuga ko itagifitiye Amerika akamaro kandi itajyanye n’inyungu zayo.

Iyo politiki ishingiye ku ntego yiswe “America First”, igamije gushyira imbere inyungu z’igihugu mbere y’ibindi byose. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Amerika White House, iyo miryango Amerika yivanyemo igizwe n’imitwe itandukanye irimo:

Imiryango 35 itari iya Loni (ONU)

Ibigo n’inzego 31 biri mu muryango w’Abibumbye (ONU)

Ibiro bya Perezida wa Amerika byasobanuye ko ayo mashyirahamwe atagifasha Amerika kugera ku ntego zayo za politiki, ubukungu n’umutekano, bityo ko gukomeza kuyagiramo uruhare byari gutuma igihugu gitakaza igihe n’amikoro bidafite umumaro.

Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku mikoranire ya Amerika n’imiryango mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga, inkunga zinyuranye n’ibikorwa bifatanyije ku rwego rw’isi.

White House ivuga ko Amerika izakomeza gukorana n’imiryango mpuzamahanga igira umumaro mu kurengera inyungu zayo no guteza imbere umutekano n’iterambere by’igihugu.

Jan 8, 2026 - 09:51