Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo na Centrafrique zifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti #Kwibuka 31

Apr 8, 2025 - 16:37
 0

Muri Sudan y’Epfo no muri Santrafrique, habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA).

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, akanya ko guceceka no gucana urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cyo kubaho n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Muri Sudani y’Epfo, kwibuka byabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri RWANBATT-3, giherereye i Durupi muri Leta ya Central Equatorial mu nkengero z’umujyi wa Juba.

Naho muri Repubulika ya Santrafurika, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu matsinda atandukanye (Rwanda Battle Group VII, Level 2 Hospital, RWANBATT-2) mu butumwa bwa MINUSCA, hamwe n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu, abakozi ba UN, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta na bo bahuriye mu gikorwa cyo #Kwibuka31.

Apr 8, 2025 - 16:41

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.