Kwibuka31: Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 8, 2025 - 15:49
 0

Mu gihe Abanyarwanda barimo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, reka turebere hamwe bamwe mu bahanzi bazwi bishwe mu 1994 barimo Sebabani Andre.

Biragoye kurondora amazina y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo, hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe.

Gusa, uko iminsi igenda iza niko urutonde rw’abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

1.Sebanani Andre

Uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa.

Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.

Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie[na we witabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi] hamwe n’abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

2.Rugamba Sipiriyani

Rugamba uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi akaba yaranashinze Itorero Amasimbi n’Amakombe.

Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

3.Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu.

4.Karemera Rodrigue

Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

Karemera afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n’umubyeyi we mu 1990.

5.Emmanuel Sekimonyo

Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.

6.Bizimungu Dieudonné

Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.

7.Uwimbabazi Agnes

Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

8.Gatete Sadi

Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

9.Rugerinyange Eugène

Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

10.Murebwayire Mimir

Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi.

Uretse abahanzi ku giti cyabo n’abaririmbaga mu matsinda, hari n’abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n’abandi.

Apr 8, 2025 - 15:57

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.