Producer Loader ntazahombera Bruce Melodie?
Bruce Melodie ari mu gushakisha umuhanga mu gutunganya imiziki ugomba gusimbura umuhanzi Element Eleeh bashwanye ny’uma y’imyaka itanu bakorana. Muri uru rugendo rwo gushaka umuba hafi’Personal Producer’ mu kazi ka buri munsi nk’umuhanzi ubikora kinyamwuga.
Producer Loader ni umwe mu bahanga mu bijyanye no gutunganya indirimbo icyakora afite inyota yo kuba umuhanzi kurusha kuba umu producer mwiza. Ibi rero bishobora kuzakoma mu nkokora imikoranire ye na Bruce Melodie bitewe n’uko indirimbo nziza aho kuyimuha azajya atekereza kuyikorera.
Umuhanzi ukeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye aba akeneye umutunganyiriza imiziki ubikora atajarajara cyangwa se ngo na we agire inyota yo kwamamara biciye mu buhanzi. Iki kibazo ni kimwe mu byugarije umuziki nyarwanda aho umu producer w’umuhanga arota kuririmba rimwe na rimwe akaba yanashwanira indirimbo n’umuhanzi.
Byagenda gute Bruce Melodie abonye umutunganyiriza indirimbo adafite inyota yo kuririmba?
Abahanzi babaye banini mu bihugu bitandukanye babanye n’ababatunganyiriza imiziki badafite ibindi byerekezo bitandukanye n’abahanzi.
Urugero rwa vuba ni abarimo Producer Lick Lick washyize itafari rinini ku muziki wa Meddy, The Ben, itsinda rya Tuff Gangs n’abandi batumye umuziki w’u Rwanda ufata isura nshya ukagira icyerekezo. Ntiyigeze agira inyota yo gushaka kwamamara biciye mu kuririmba ari naryo turufu ryamufashije gukorera abahanzi bagahuza.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo, umuhanzi Diamond Platnumz amaze imyaka 17 akorana na Producer Lizer Classic yakuye I Burundi mu 2008 ubwo yari yagiye gushaka indirimbo ‘Collabo’ na Lolilo wari ugezweho muri biriya bihe.
Kuva ubwo yaramuzanye bubakana byinshi kugeza n’ubu niwe ugira ijambo rya nyuma ku ndirimbo ya Diamond Platnumz. Uwavuga ko yamamajwe no gukora indirimbo ntiyaba abeshye ariko iyo aza kugira inyota yo kuririmba ubu twari kuba tuvuga izindi nkuru.
Muri make umuhanga mu gutunganya indirimbo iyo afite inyota yo kwamamara biciye mu kuririmba ntabwo bikunda koroha ko ahuza n’umuhanzi igihe kingana n’ikinyacumi bitewe n’uko nawe aba afite inyota yo kuririmba. Ntabwo byoroha kuba yatanga indirimbo nziza kandi nawe aba yifuza kuyiririmba ari nabyo biri kuba mu basore bakora indirimbo muri iyi minsi.
Iyo wa muhanga mu gutunganya indirimbo abonye ubushobozi bwo gukora amashusho y’indirimbo ikaba yakundwa kurusha iyo aheruka gukorera umuhanzi we, akenshi intugu zirazamuka akumva ko akwiriye kwicara ku meza amwe n’umuhanzi kuko aba areba agasanga imibare barayinganya cyangwa se aranayimurusha kuko byose birashoboka bitewe n’uko igikundiro gitangwa n’Imana.
Bitewe rero n’uburyo Bruce Melodie aba ashaka umuhanga mu gutunganya indirimbo bahuza cyane muri studio, akeneye kureba kure agashaka umusore udafite inyota yo kuririmba cyangwa se akajya ahora yiruka mu ba producers batandukanye. Loader nawe arasabwa kumva inshingano ziremereye zimutegereje igihe yaba yatoranyijwe mu kwinjira muri 1:55 AM gusimbura Element wamaze kwinjira ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu Karere.
Producer Loader afite inyota kuririmba kurusha kuba yaba umu producer mwiza
Bruce Melodie akeneye umuhanga mu gutunganya indirimbo udafite inyota yo kwamamara biciye mu kuririmba


Kinyarwanda
English
Swahili









