Umugore wa Yago yamusezeye kuri telefoni
Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye atari mu rugo amwoherereza ubutumwa amubwira ko agiye. Ibi byatangajwe na Yago mu kiganiro yacishije kuri shene ye aho yabwiye abamukurikira ko ibimaze iminsi bivugwa aribyo.
Yago uri gukorera itangazamakuru n’ubuhanzi I Kampala muri Uganda ku itariki 25 Kamena 2025 yashyize hanze ikiganiro avuga ko Teta Christa babyaranye yamaze kugenda akaba ari iwabo kandi atekanye. Yagize ati”Yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko agiye. Sinari mu rugo kandi yatwaye n’umwana ameze neza”.
Yago yavuze ko ari umugabo uhangana n’ibibazo ariyo mpamvu yanavuze ibyamubayeho bitewe n’uko yakomeretse ku bijyanye n’amarangamutima. Icyakora yavuze ko icyubahiro amugomba kizagumaho nubwo batakari kumwe. Yago na Teta Christa bibarutse imfura yabo ku itariki 5 Gicurasi 2025 bamwise Yago Life.


Kinyarwanda
English
Swahili









