issa
Wendy Williams arasaba kugira uburenganzira ku mitungo ye

Mar 15, 2025 - 16:26
 0

Wendy Williams, icyamamare mu itangazamakuru ndetse akaba n’umunyamidelikazi ukomeye muri Amerika, yatangaje ko yaretse inzoga nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ahura n’ibibazo by’ubuzima, birimo iby’imitekerereze n’imicungire y’imitungo ye itari myiza, yongera gusaba guhabwa uburenganzira ku micungire y’imitungo ye.

Mu bihe bitandukanye, Wendy Williams yagiye ahura n’ibibazo byatumaga ubuzima bwe buhora mu kangaratete.

Muri 2019, ubwo yatangazaga ko yatandukanye n’umugabo we Kevin Hunter, benshi batangiye kuvuga ko iyi ariyo ntandaro nyamukuru yatumye atangira kwishora mu biyobyabwenge, bikaba byaramuviriyemo guhura n’ibibazo by’ubuzima byatumye ajyanwa mu bitaro inshuro zitagira umubare.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Wendy yavuze ko gufata icyemezo cyo kureka inzoga burundu byatewe n’ubushake bwe mu buryo bwo kwiyubaka ndetse no kugira ubuzima buzira umuze cyane ko ubuzima bwe bwari butangiye kugana ahabi.

Yagize ati” Nafashe icyemezo cyo kureka inzoga kugira ngo mpe agaciro ubuzima bwange bwari butangiye kunshika mbureba. Nabitekerejeho neza, nsanga nta nyungu bifite gukomeza kwishora mu biyobyabwenge”.

Yakomeje avuga ko kandi kureka inzoga kwe kwashimangiwe n’uko yahisemo kujya kwivuza akamara igihe kwa muganga yitabwaho ndetse anahabwa inama zamufasha kongera kugaruka mu murongo muzima.

Kimwe mu bintu bikomeye Wendy Williams yagarutseho muri iki kiganiro, ni imicungire y’imitungo ye, aho yagaragaje ko adashimishijwe n’icyemezo cyafashwe n’ubucamanza mu mwaka wa 2022 cyo gushyiraho ushinzwe gucunga imitungo ye witwa Sabrina Morrissey, aho avuga ko akeneye kongera guhabwa uburenganzira akajya yicungira imitungo ye kuko asigaye ameze neza.

Mu gihe yari arwaye, Banki ya Wells Fargo yagaragaje impungenge zikomeye ku micungire y’amafaranga ye, ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko atabasha kwifatira ibyemezo bijyanye n’imikoreshereze myiza y’umutungo we.

Ibi byatumye urukiko rufata icyemezo cyo gushyiraho umuntu ushinzwe gucunga imikoreshereze y’amafaranga ye, ibintu Wendy atigeze anyurwa nabyo.

Wendy yagize ati” Ndifuza kwicungira imitungo yange. Sinshaka kugira abandi bantu ku ruhande bashinzwe imitungo yange navunikiye. Ni amafaranga yange, kandi nzi neza uko nayakoresha ntayasesaguye”.

Wendy Williams yamamaye cyane binyuze mu kiganiro The Wendy Williams Show, cyamaze imyaka myinshi gitambuka kuri televiziyo, akaba ari umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane.

Icyakora, kuva mu 2021, yatangiye kugira ibibazo by’ubuzima byatumye ahagarika ikiganiro cye, ndetse mu 2023, umuryango we watangaje ko arwaye indwara zikomeye zifata ubwonko zizwi nka frontotemporal dementia na aphasia, zikaba zigira ingaruka ku bushobozi bwo kubasha gutekereza no kuvuga neza.