Alyn Sano yitabiriye inama ikomeye muri Amerika
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye muri gahunda yo kwitabira inama mpuzamahanga ihuza abakora umuziki izwi nka The NAMM Show 2026.
Ni inama iri kubera muri Leta ya California, akaba ari ihuriro rikomeye ry’abahanzi, abatunganya umuziki, abakora ibikoresho bya muzika n’abandi bafite aho bahuriye n’uru ruganda ku rwego rw’Isi. Iyi nama imara iminsi myinshi ikorwamo ibiganiro, amahugurwa n’imurikabikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuziki n’ikoranabuhanga rijyanye na wo, ikaba ibera mu mujyi wa Anaheim.
Kwitabira iyi nama kwa Alyn Sano ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kuko bizamufasha kwagura imikoranire n’abandi banyamwuga no kunguka ubumenyi bushya ku mikorere y’isoko rya muzika ku rwego mpuzamahanga. Ni n’amahirwe yo gusangiza Isi umuziki nyarwanda, agaragaza umuco n’ubuhanga bugaragara mu bihangano by’Abanyarwanda.
Uretse ibikorwa bya NAMM Show, biteganyijwe ko Alyn Sano azanabona umwanya wo gusura ahantu hatandukanye muri Amerika, agahura n’inshuti n’abandi bakora umuziki, ari na ko akomeza kwiyubaka no gushaka icyazamufasha gutera intambwe yisumbuye mu mwuga we.
Urugendo rwa Alyn Sano muri Amerika rufatwa nk’amahirwe akomeye yo kongera kugaragaza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, no gushyira izina ry’u Rwanda ahantu hisumbuye mu ruhando rwa muzika y’Isi, mu gihe akomeje gushaka inzira nshya zatuma umwuga we urushaho gutera imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









