issa
Jason Derulo aricuza gusaza atarashaka umugore

Jan 22, 2026 - 12:28
 0

Umuhanzi ukomeye mu muziki w'isi, Jason Derulo, yatangaje ko yicuza cyane kuba ari gusaza atarashaka umugore.

Uyu muhanzi yavuze ko mu bwana bwe yakuze yifuza kuzashaka umugore afite imyaka mike cyane, ariko nyamara akaba ari kubona inzozi ziri kugenda zikendera azireba.

Jason Derulo kuri ubu ufite imyaka 36 y'amavuko, avuga ko yakuze kera yifuza kuzashaka umugore byibuze afite iri muri 23-7, ariko kuri ubu igihe kikaba cyaramusize kure.

Uyu muhanzi avuga ko gushaka umugore hakiri kare byari kumufasha kugira ingeso zimwe na zimwe areka ndetse bikanamurinda 'stress' za hato na hato usanga aterwa n'abandi bakobwa yaba abo baba bagiye mu rukundo cyangwa se abandi baba bari kumwirukaho bifuza ko bakundana.

Avuga ko kandi gushaka umugore hakiri kare bituma umuhungu/umugabo amenya kugira inshingano hakiri kare, kuko buri gihe aba ari gukoresha ubwonko yibaza ikiri bumutunge n'umuryango we. Kuri ubu Jason Derulo afite umwana umwe yabyaranye n'umunyamideli witwa Jena Frumes, mu mwaka wa 2021.

Jan 22, 2026 - 12:27