Ishusho TV yungutse umunyamakuru w'imyidagaduro ukomeye hano mu Rwanda
Televiziyo imaze kumenywa n'abatari bacye bitewe n'abanyamakuru bakomeye yagiye ikoresha, Ishusho TV yungutse umunyamakuru mushya w'imyidagaduro ukomeye witwa Mbarubukeye Etienne uzwi nka Peacemaker Pundit.
Inkuru igezweho ni umunyamakuru witwa Peacemaker Pundit wasezeye Isibo Fm akajya ku Ishusho TV.
Ni televiziyo yaje ihereza akazi abanyamakuru bakomeye yaba mu myidagaduro ndetse no mu mikino.
Bamwe mu banyamakuru bakomeye bakoze kuri iyi Television barimo Mugenzi Faustin uzwi mu mikino, Taikun Ndahiro ndetse n'abandi batandukanye. Kuri ubu Ishusho TV yamaze guhereza akazi umunyamakuru Peacemaker Pundit ukunzwe kandi ufatwa nk'uwa mbere mu myidagaduro bitewe n'amakuru acukumbuye ndetse n'uburyo ayatangamo yaba mu kuvuga ndetse no kwandika.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, nibwo Pundit abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ubu ari umunyamakuru mushya wa Ishusho TV nyuma yo gusezera ku Isibo Radio yari amaze umwaka n'igice ariho abarizwa.
PeaceMaker Pundit n'ubundi agiye gukomereza ku Ishusho TV mu gisata cy'imyidagaduro aho azajya akora ikiganiro cyizajya kiba kuva Saa Kumi n'imwe (17h00) kugeza Saa Mbili z'ijoro (20h00). Akaba ari nawe ushinzwe imyidagaduro mu Ishusho TV na Radio.
Ikiganiro cy'uyu munyamakuru uzwi cyane ku " Imibare n'ibimenyetso" kizaba kigizwe n'ibintu bitandukanye birimo umuziki uvanze neza, Ubusesenguzi mu myidagaduro, ibiganiro n'ibyamamare bitandukanye ndetse no kugaragaza impano.
Kuvuga ko iki kiganiro kizaba kiza mu buryo bwose ntabwo waba wibeshye kuko uyu ni umwe mu bahanga bari mu myidagaduro hano mu Rwanda ndetse wize itangazamakurunn'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda.
Ariko kandi iki kiganiro kizajya kinaca kuri Radio wasanga ku murongo 105.1 n'ubundi yatangijwe n'iyi Television. Iyi television yo ica kuri Canal kuri Shene ya 642 no kuri Startime kuri Shene ya 109 na 420.
Yabwiye Ukwelitimes ko azakorana n'abantu batanu barimo uvanga imiziki DJ Bior ,umunyarwenya Mbata, Umusizi Kibasumba Confiance, winjiye bwa mbere mu itangazamakuru, umunyamakuru wa Sports witwa Peter, umunyamakuru w'amakuru ya politiki. Ni ikiganiro kizaba kirimo ibice bitandukanye mu murongo wo gutanga ibyishimo.
Mbarubukeye Etienne uzwi nka Peacemaker Pundit yakoze ku maradio akomeye hano mu Rwanda arimo B&B FM, Isango Star ndetse n'Isibo FM yakoragaho. Uyu musore kandi yakoze ku binyamakuru byandika bikomeye hano mu Rwanda birimo IGIHE, UKWELITIMES ndetse n'Inyarwanda.
Mbarubukeye Etienne ni umunyamakuru mushya wa Ishusho TV
PeaceMaker Pundit ni umwe mu banyamakuru b'abahanga mu myidagaduro


Kinyarwanda
English
Swahili









