issa
Burna Boy yasebeye muri Amerika

Burna Boy yasebeye muri Amerika

Nov 25, 2025 - 09:36
 0

Burna Boy nyuma yo gutegeka ko basohora umugore warimo asinzirira mu gitaramo, Abanyamerika batangiye kumwitura banga kwitabira ibitaramo bye.

Umuhanzi w’icyamamare Burna Boy yakoze igitaramo abura abafana nyuma y’uko yishongoye ku mufana agategeka abashinzwe umutekano bakamusohora akanavuga ko nta mufana yahamagaye kuza mu gitaramo cye.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025 Burna Boy yataramiye abafana batarenze 3000 I Houston muri Texas, ibintu byerekanye ko atitondeye ibyo ari gukorera abafana byamumaraho abafana. Mu bitaramo ari gukorera muri Amerika, Burna Boy yabangamiye umufana I Denver muri Amerika, ibintu byarakaje abazungu.

Burna Boy ari kugwarukwaho cyane ndetse abafana bakandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko iherezo rye riri hafi nakomeza kwitwara nabi mu bafana akabishongoraho.

Ubwo yari mu gitaramo ahitwa Red Rocks Amphitheatre I Denver, yabonye umugore wari wafashwe n’agatotsi ari hagati, Burna Boy yabwiye umugabo wari iruhande rw’uwo mugore ngo amutware mu rugo.

Burna Boy yavuze ko nta yindi ndirimbo ari bwongere gukora igihe cyose uwo mugore atarataha. Uwo mugabo yari umukunzi w’uwo mugore, abashinzwe umutekano basohoye aba bafana babiri ariko biteza ikibazo mu gitaramo.

Uwo mugore yagaragaje amarangamutima ko asohowe kandi yari yaje gufana Burna Boy. Nyuma Burna Boy yakoze ikiganiro kuri Instagram avuga ko nta muntu yasabye kumubera umufana. Yanarengejeho amagambo y’agasuzuguro avuga ko akeneye abafana bafite amafaranga menshi cyane.

Burna Boy ari kuzenguruka Amerika mu bitaramo yise’No Sign Of Weakness’ aho yakoreye I Dallas ku wa 24 Ugushyingo 2025, Minneapolis azahataramira ku wa 28 Ugushyingo 2025. Indi mijyi irimo Chicago. Azataramira muri Amerika kugeza mu ntangiriro za 2026.

Abafana bari kwanga kwitabira ibitaramo bya Burna Boy 