Asake yavuze ku izima yemera gufasha umubyeyi we

Mar 17, 2025 - 14:55
 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Asake, yemeye gufasha Papa we waherukaga kuza mu itangazamakuru atabaza abahisi n'abagenzi avuga ko umwana we yamutereranye kandi arembye.

Papa wa Asake witwa Fatai Adunsi yatangaje ko yiyunze n'umuhungu we bari bamaze iminsi batumvikana, aho yavugaga ko yamutereranye akanga kumufasha kwivuza.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mubyeyi yavugaga ko aheruka guca iryera Asake muri Werurwe 2022 ubwo yatangiraga kurwara indwara ya Stroke.

Nyuma y'uko uyu mubyeyi atangaje ibi, Asake yaje kwifata amashusho avuga ko ntacyo atakoreye Se, ahubwo ko udashora gushimisha buri wese ku Isi.

Kuri ubu uyu mubyeyi yatangaje ko Asake yamusezeranyije kumugurira inzu, ndetse no kwishyura amafaranga yose azasabwa ari kwivuza ndetse akita no ku mukobwa we.

Abantu benshi bakaba basamiye hejuru iyi nkuru bashimira Asake ko yiyemeje kuva ku izima akita ku mubyeyi we.

Mar 17, 2025 - 18:33

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.