Davido muri Coachella-California ku nshuro ye ya mbere
Umuhanzi w'umunya Nigeria, David Adeleke uzwi ku izina nka Davido, yashyizwe ku rutonde rwa bahanzi bazataramira mu iserukiramuco rya Coachella rizabera i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka utaha wa 2026.
Abategura iri serukiramuco bamaze gutangaza urutonde rw’abazaryitabira, aho umuhanzi Davido ari we wenyine mu bahanzi bo muri Nigeria wabashije gutangazwa ko azahagararira abandi bahanzi mu gihugu cye cya Nigeria, kizwiho kugira abahanga beshi muzika wa Afrobeats.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, nka Blow my mind, Fia na Aye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko azakoresha uburyo bushoboka bwose mu gushimisha abakunzi be muri iryo serukiramuco riteganyijwe kuzaba kuva ku wa 11 kugeza 18 Mata 2026, muri Polo Club muri California.
Ni mu gihe ubuyobozi butegura iri serukiramuco rya tangaje ko, mu bandi bahanzi bazaba bitabiriye iri serukiramuco harimo Sabrina Carpenter, Justin Bieber, Karol G, Young Thug, Major Lazer, Swae Lee, Teddy Swims, Giveon, ndetse na Central Cee.
Ibi bikaba byongera kugaragaza uburyo umuziki w’Abanya-Nigeria ukomeje kwaguka no kugera ku rwego mpuzamahanga, binyuze ahanini mu bitaramo bikomeye benshi muri bo bakomeje kugaragaramo.


Kinyarwanda
English
Swahili









