issa
Abasirikare ba leta bateye urugo rwa Azarias Ruberwa wahoze ari Visi Perezida wa RDC

Sep 18, 2025 - 12:58
 0

Mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa igikorwa cyatunguye benshi, aho abasirikare babarirwa mu 150, bivugwa ko bakomoka mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida (Garde Républicaine), bateye urugo rwa Azarias Ruberwa Manywa, wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika ndetse na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango wa Ruberwa mu itangazo washyize ahagaragara, icyo gitero cyabaye mu buryo butunguranye, gikorwa n’abantu bitwaje intwaro, bagose urugo rwe ruherereye muri Komine ya Gombe i Kinshasa. Muri icyo gikorwa, abarinzi icyenda bashinzwe umutekano we n’uw’urugo batawe muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse kugeza ubu bajyanywe ahantu hataramenyekana.

Nubwo impamvu y’icyo gikorwa itaratangazwa ku mugaragaro, bikomeje gutera impungenge mu bantu batandukanye barimo n’abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu. Umuryango wa Ruberwa usaba ko haba iperereza ryimbitse, kandi ko abo bafashwe barekurwa vuba na bwangu.

Azarias Ruberwa, wavutse mu mwaka wa 1964 i Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, azwi nk’umunyapolitiki ukomeye mu mateka ya RDC. Yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro rya RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie), rikaba ari rimwe mu mashyaka yari yigaragaje cyane mu gihe cy’intambara zashyamiranyije imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro muri iki gihugu. Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Ruberwa yabaye umwe mu ba Visi Perezida bane bagize Guverinoma y’inzibacyuho, aho yagize uruhare rugaragara mu biganiro by’amahoro no mu gushaka uko igihugu cyasohoka mu ntambara.

Kugeza ubu, Ruberwa n’umuryango we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ibikorwa nk’ibi bikomeje gutera inkeke abavuga ko bishobora kuba bifite imvano ya politiki cyangwa indi mpamvu ikomeye itarashyirwa ahagaragara.

Sep 18, 2025 - 12:59