issa
Nyagatare: Umurambo w'umwana  w'imyaka 7 wari waburiwe irengero  wabonetse mu bwiherero bw'ishuri

Feb 14, 2026 - 19:48
 0

Umwana wari umaze amezi arenga abiri yarabuze, umubiri we wabonetse mu bwiherero bw'abanyeshuri bigaragara ko yishwe aciwe umutwe. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bafashwe.

Uwo mwana wigaga ku ishuri ribanza rya Kibirizi riherereye mu kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, yari yabuze ku itariki 7 Ukuboza 2025 ubwo abanyeshuri bari mu bizamini bisoza igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2025/2026, bivuze ko uyu mwana yari amaze amezi arenga abiri yaraburiwe irengero.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kibirizi, bavuga ko uwo mwana wari ufite imyaka irindwi y'amavuko, ubwo yavaga ku ishuri, yatwawe n'umukobwa amubwira ko agiye kumugurira bombo, ariko kuva icyo gihe ntibongeye kumuca iryera kugeza ubwo mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, abonwa n'umwana wari ugiye kwiherera yarunguruka mu bwiherero akabonamo ishati yari yambaye agahita abimemyesha ubuyobozi bw' ikigo.

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'amashuri ribanza rya Kibirizi, bwagize amakenga nyuma yo gushaka kumenya niba ari ishati yonyine iri mu bwiherero, ariko iyo shati bayikuruje igiti ntiyavamo bahitamo kubimenyesha ubuyobozi bw'umurenge nabwo bwiyambaza inzego z'umutekano ndetse ubwiherero barabusenya barebye basanga n'umubiri w'umuntu bahamagaye ababyeyi be, basanga n'umubiri w'umwana wabo wari waraburiwe irengero.

 Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko hari abantu batatu bafashwe barimo umugabo wigeze gusaba umubyeyi we amafaranga amubwira amuzanira umwana we wabuze, uwo mugabo yarafunzwe nyuma yo gutangwaho amakuru ariko ararekurwa. Abaturage bavuga ko umubiri wabonetse ku wa Kane, ariko kugeza ejo ku wa Gatanu, igikorwa cyo gushaka umutwe we, cyari kigikomeje ariko amakuru akavugwa ko wakomeje kubura.

Umuyobozi w'Agateganyo w' Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry aganira UKWELITIMES, yavuze ko hatangiye iperereza ku bijyanye n'urupfu rw'uwo mwana.

Yagize ati " Icyo kibazo twarakimenye kuva umwana abuze, inzego zakomeje gukurikirana kugira ngo turebe ko twamubona, inzego mvuga ni Polisi na RIB. Ejo bundi umubiri w'uwo mwana wagaragaye mu bwiherero ariko ntabwo wanyuze mu bwiherero ahubwo wanyuze muri fose y'ubwiherero. Icyo dukeka nubwo yajugunywe muri ubwo bwiherero n'ubundi yamaze kwicwa."

Meya Kakooza yakomeje agira ati" Ejo twafatanyije n'umuryango we n'abaturage nimugoroba nibwo twashyinguye, biri gukurikiranwa hari abakekwa bafunzwe, RIB irimo gukora iperereza."

Feb 14, 2026 - 19:41