Kenya: Imiryango y’abapfuye bazira kwiyiriza basenga Yezu yatangiye gushyingurwa
Imiryango y’abantu bapfiriye mu ishyamba rya Shakahola biyicishije inzara ngo bashobore guhura na Yezu/Yesu bashutswe n’umuvugabutumwa witwa Paul Mackenzi, yatangiye kubonamo ababo ndetse baranashyingurwa.
Ku wa Kane abo mu miryango itandukanye bahuriye ku irimbi rya Malindi ngo bafate imibiri y’ababo bajye gushyingurwa mu cyubahiro.
Magingo aya imibiri 16 ni yo yamenyekanye ku miryango yabo mu gihe amagana y’abandi bataramenyekana.
Mu babashije gutahurwa harimo umugore n’abana batatu b’uwitwa George Okaka. Yavuze ko yari amaze imyaka ibiri ategereje kuzabona abo mu muryango we ngo abashyingure mu cyubahiro.
Ati “Nari aha muri Werurwe nzana impagararizi z’ibimenyetso ndangasano z’abana banjye batanu n’umugore. Kuri ubu imibiri y’abantu bane, abana batatu na nyina yabonetse. Ubu ndi ndi gutegura kubashyingura.”
Umugore we yayobotse idini rya Mackenzi mu 2019 ubwo babaga i Nairobi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko 60 bamaze kubona imiryango mu bishwe n’inzara mu gihe abarenga 300 bataramenyekana.


Kinyarwanda
English
Swahili









