issa
Yigeze kumutera ivi mu nda aramuniga: Ibikubiye muri dosiye ya Bishop Gafaranga na Annette Murava (Video)

Jun 11, 2025 - 09:10
 0

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Mata 2025 ahagana saa 10:45 Annette Murava yerekeje ku bitaro bya Nyamata ahura na muganga uzobereye ibijyanye n’indwara zo mu mutwe (amazina ye ntari buvugwe mu kurinda umutekano we). Muri iryo joro Annette Murava mu gahinda kenshi, ikiniga, amarira no kumva yihebye yatekerereje umuganga inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva yakwinjira mu rushako. Muri raporo hari aho umuganga yavuze ko”Annette Murava ni umugore w’imyaka 30 ufite mu maso hagaragara agahinda!....agaragaza ubwoba bwinshi bwo kugumana n’umugabo we kuko atinya ko azamwica. Murava avuga ko kuva abanye n’umugabo we nta mahoro yigeze agira kuko buri gihe ahohoterwa n’umugabo akamukubita hafi kumwica, akora imibonano mpuzabitsina amaze gukubitwa, iyo ari kukubwira ibimubaho aganzwa n’agahinda akarira ukabona agiye kure mu ntekerezo”

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bari gutangazwa n’ikiganiro Annette Murava yakoze asobanura ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Bahabiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga nyamara sibyo biri muri dosiye y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata na raporo y’umuganga w’umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze yafatiwe mu bitaro bya Nyamata.

Umwanzuro wo kwiregura wa Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bibiri; Icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Annette Murava yareze umugabo we aho yasobanuye ko  amukorera ibikorwa bimubuza umudendezo mu rugo birimo kumukubita, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, kumutuka no kumubwira amagambo mabi amutesha agaciro aho amwita indaya, ikigoryi, akamubwira ko ntacyo amaze ndetse ntacyo yavanye iwabo akamubuza uburenganzira ku mutungo.

 Iyi dosiye irimo ko mu ijoro ryo ku itariki 29 Mata 2025 Bishop Gafaranga yatashye amukubita ivi mu nda, aranamuniga kugeza ataye ubwenge, umugabo afata telefoni z’umugore aragenda undi  aho agaruriye ubwenge atabaza abanyerondo bamugiriye inama yo kujya kwa muganga no kuvuga ihohoterwa akorerwa mu nzego z’ubutabera.

 Imyiregurire ya Habiyaremye Zacharie

Habiyaremye Zacharie yahakanye ibyaha aregwa avuga ko atigeze akora icya cyo guhoza ku nkeke umugore we n’icyo kumukubita no kumukomeretsa. Yabwiye urukiko ko habayeho kutumvikana ku bibazo by’amadeni no gushaka kugurisha inzu ariko Annette Murava akamubera ibamba.

Bishop Gafaranga muri uru rubanza yunganiwe na Me. Nyirabanguka Marceline nawe watakambiye urukiko arusaba kurekura umukiriya we dore ko banerekanye ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 159 Frw.

 Raporo y’umuganga w’umuhanga mu by’imitekerereze ivuga iki?

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Mata 2025 ahagana saa 10:45 Annette Murava yerekeje ku bitaro bya Nyamata ahura na muganga uzobereye ibijyanye n’indwara zo mu mutwe (amazina ye ntari buvugwe mu kurinda umutekano we).

Muri iryo joro Annette Murava mu gahinda kenshi, ikiniga, amarira no kumva yihebye yatekerereje umuganga inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva yakwinjira mu rushako.

Muri raporo hari aho umuganga yavuze ko ”Annette Murava ni umugore w’imyaka 30 ufite mu maso hagaragara agahinda!....agaragaza ubwoba bwinshi bwo kugumana n’umugabo we kuko atinya ko azamwica. 

Murava avuga ko kuva abanye n’umugabo we nta mahoro yigeze agira kuko buri gihe ahohoterwa n’umugabo akamukubita hafi kumwica, akora imibonano mpuzabitsina amaze gukubitwa, iyo ari kukubwira ibimubaho aganzwa n’agahinda akarira ukabona agiye kure mu ntekerezo”

Muri iyi raporo ya muganga hari aho Annette Murava yasobanuye ko yamaze kwiyanga, akaba yumva ntacyo amaze, ahorana agahinda gakabije, abura ibitotsi, umutwe udakira, ahorana ubwoba bwo kwinjira mu rugo rwe. Annette Murava yakoresheje amagambo agira ati ” Nsigaye ntinya ibikuta by’inzu yacu!”

 Ni raporo yo ku itariki 12 Gicurasi 2025, ikaba yarasinyweho n’umuganga ufite ububasha mu bijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe.

Ku itariki 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw'ibanze rwa Nyamata yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo aho afungiye muri gereza ya Ririma iri mu karere ka Nyamata.

Reba ikiganiro gisesengura dosiye ya Bishop Gafaranga na Annette Murava

Jun 11, 2025 - 09:48